Abanyeshuri 117 bahawe impamyabumenyi mu kigo cy’urubwiruko cya Nyagatare

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare rwari rumaze amezi 3 rwiga ’imyuga rurarasabwa kwegera ama banki kugirango abe yabafasha kurushaho gukoresha ubumenyi bahawe hagamijwe iterambere.

Ibi babisabwe na Engineer Ephrem Musonera, umuyobozi w’ikigo gishinzwe gushyigikira ubumenyingiro tariki 09/08/2013, ubwo hatangwaga impamya bumenyi ku banyeshuli bigishijwe gukora amasabune, bougie n’ibindi.

Bamwe mu bakurikiranye aya masomo bahabwa impamyabumenyi batangaje ko bagiye gushyira mu bikorwa amasomo bahawe, nk’uko twabitangarijwe na Kansime Jennifer na Muhoza Jean Marie.

Abafashe ijambo bose, barimo uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’Akarere, n’abarezi babo basabye urwo rubyiruko gukoresha ubumenyi ngiro bahawe ndetse no gukomeza koperative yabo kugirango bizamure.

Nemeyimana Gasana J.Bosco waje ahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’intara ari nawe ushinzwe kugenzura ibikorwa, yatangaje ko bagiye gufasha urwo rubyiruko kugirango rutazicarana impamyabumenyi, aho yanashimangiye ko imyuga nk’iyi igomba gukomeza.

Nkuko bitangazwa na Ephrem Musonera, umuyobozi wungirije muri IPRC EAST, ngo uru rubyiruko nyuma yo guhabwa aya masomo ngo harateganywa ko bagomba kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi kugirango ibyo bize bizababere ingirakamaro.

Aya masomo arebana n’ubumenyingiro yagenewe abanyeshuri 117, bagizwe na 52% b’abahungu na 48% b’abakobwa, yatewe inkunga na WDA (Workforce Development Authority) binyuze muri SDF (Skills development Fund) mu rwego rwo kumenyereza urubyiruko gukora imirimo iciriritse yabateza imbere.

Hagendewe kuri gahunda ya Leta, hirya no hino mu gihugu urubyiruko ruragenda rukangurirwa kwibumbira hamwe hagamijwe kuzamura iterambere ryarwo. Zimwe mu nzira zifasha uru rubyiruko, harimo no guhabwa amasomo agiye atandukanye y’ubumenyi ngiro.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka