Amerika: Urukiko rwategete umubyeyi guhindura izina yise umwana we rya Messiah
Urukiko rwo muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse umubyeyi w’umwana witwa Messiah guhita ahindura byihuse iryo zina kuko ku isi hose iri zina Messiah nta muntu ngo wakagombye kuryitwa uretse Yesu Kristu.
Nyina ubyara uyu mwana Messiah ariwe Jaleesa Martin hamwe n’umugabo we kugeza ubu ntibaremeranywa n’Urukiko guhita bahindura iri zina ariko Urukiko rwatangaje ko mu gihe badahinduye iri zina umwanzuro uzatangwa bitarenze taliki 15/08/2013.

Ubusanzwe uyu mwana yitwa Messiah Deshawn Martin aho umunyamategeko avuga ko byibuze bamwita Martin Deshawn McCullough kuko hakubiyemo amazina y’ababyeyi be cyangwa bagafata andi mazina bashatse ariko bagakuramo izina Messiah.
Umunyamategeko Ann Lu Ballew avuga ko Messiah ryahawe Yesu Kristu kubera ibyo yakoze ko ritagomba guhabwa undi muntu.

Abajijwe iyo uyu mwana bamwita Yesu niba yari kubabuza yasubije ko Yesu ryo nta kibazo biteye kuko hari n’abandi bantu bitwa Yesu. Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko bahohotewe kuko iri zina bumva nta kibazo riteye mu myizerere y’Abakristu.
Umunyamategeko akomeza avuga ko uretse kuba iri zina ritari risanzwe rishobora no guteza urujijo kuko aho uyu muryango utuye ari mu gace karimo abakristu benshi; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ABO BABYEYI BARARENGANA KUKO HARIMPAMVU BARIMWISE.