Amwe mu makoperative arashinjwa kuba nyirabayazana wo kwamburwa

Minisiteri y’imari n’igenamigambi iremeza ko hari amakoperative agira uruhare mu gutuma bamwe mu bafashe imyenda batishyura, bitewe no kudatanga amakuru ahagije ku nguzanyo bigateza nyirugufata inguzanyo igihombo kuko aba asabwa kwishyura menshi atateganyije.

Remy Iyikirenga ushinzwe imari iciriritse muri MINECOFIN, atangaza ko ibi bigo bikwiye gufasha abanyamuryango babyo kugezwaho serivisi nziza. Bikaba kugaragaza buri faranga uwatse inguzanyo agomba kwishyura hakiri kare, kugira ngo atazafata umwenda urenze ubushobozi atazabasha kwishyura.

Agira ati: “Umukiriya tugomba kumufasha kabone n’bwo yaba ari mu kibazo ashaka amafaranga huti huti, tugomba kumuha ayo makuru yose yose akenewe, kugira ngo ejo se cyangwa ejo bundi atitwaza ko yafashe iyo nguzanyo atazi neza ibyo asabwa kugira ngo yuzuze umubare asabwa.”

Iyikirenga asobanura uburyo amakoperative akora amakosa atuma yamburwa.
Iyikirenga asobanura uburyo amakoperative akora amakosa atuma yamburwa.

Ibi yabitangaje ubwo abanyamuryango w’ishyirahamwe rishinzwe ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) basozaga amahugurwa bari bamazemo iminsi ku micungire myiza y’ibigo bayoboye.

Umwe mu bagize ishyirahamwe AMIR witabiriye aya mahugurwa, yemeza ko ari ikintu gishya cyo gufata abakiriya neza no kubasobanurira. Yemeza ko nk’uko Guverinoma iherutse gutangaza ko ibigo by’imari aribyo bihagaze neza mu Rwanda bizatuma barushaho gukora.

Nawe yemeje ko ubumenyi bucye mu bakorera ibi bigo biri mu bihombya ariko agasanga aricyo gihe cyo kwiyungura ubwenge kugira ngo babashe guhanga na ku isoko ry’umurimorikomeje kwaguka mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka