Riderman ngo yaba yaregukanye PGGSS kubera ibyo abafana be bavugiye muri stade
Nyuma y’uko umuhanzi Riderman yegukanye insinzi ya PGGSS 3, byatangiye kuvugwa ko yaba yaribiwe igikombe ngo kubera abafana bagaragaje ko bamwishimiye cyane mu muhango wo gutangaza umuhanzi wegukana insinzi kuwa gatandatu tariki 10/08/2013.
Muri ibi birori, umuhanzi Riderman akigera ku rubyiniro (stage), hahise hagaragara impinduka cyane dore ko ari nawe muhanzi wa nyuma wagiye ku rubyiniro. Akigera ku rubyiniro, abafana barishimye cyane bavuza induru ndetse batangira no kubyina.
Mu gihe yaririmbaga abafana bari bishimye cyane bavuza induru, babyina cyane, ibi bikaba bitandukanye cyane n’uko abafana bari bameze mu gihe abandi bahanzi baririmbaga.

Uku kugaragaza cyane ibyishimo by’abafana, benshi bemeza ko byaba byaragize uruhare mu gufata icyemezo ku munota wa nyuma kw’abateguye amarushanwa bityo bakaba barahaye igikombe Riderman kandi atariwe bari bakigeneye.
Riderman mu gihe yaririmbaga, yafashe umwanya abaza abafana be ati: “Igikombe kirataha he?” Abafana nabo baramusubiza ngo kirataha mu bisumizi. Arongera ati: “...Bayobozi muri hakurya buretse mwumve amajwi ya Rubanda...igikombe kigomba gutaha he?” abafana nabo barongera barasubiza cyane bati: “Mu bisumizi.”
Ibi rero bikaba bivugwa ko aribyo byaba byarateye abategura PGGSS guhindura igikombe bakagiha Riderman kuko ngo yari amaze kwishinganisha ku bafana.
Nk’uko tubikesha ikiganiro “Sunday Night Show”, yaba abategura aya marushanwa ya PGGSS yaba ndetse na Riderman bahakana ibi bivugwa bakavuga ko bitari ukuri.
Riderman abajijwe uko abyumva ibyo bivugwa yagize ati: “Amagambo navuze kuri stade sinari nayapanze ahubwo nabitewe n’uburyo nabonye urukundo abafana banjye bamfitiye numva sinahava ntacyo mvuze !!!”
Riderman we ngo ntabwo yari yateguye kubariza abafana be imbere y’abayobozi uwari ukwiye kwegukana igikombe.
N’ubwo avuga atya ariko, abakurikiranira hafi ibya muzika bahamya ko yaba yaravuze ibi agira ngo yishinganishe imbere y’abafana be bityo igikombe nikijya ahandi habe hagaragaye ko ariwe wari ukwiriye kucyegukana.

Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP ari nayo ifatanya na Bralirwa gutegura amarushanwa ya PGGSS nawe ahakana ko Riderman yaba yaribiwe igikombe nyuma yo kumva amagambo Riderman n’abafana be bavugiye muri stade ko igikombe kigomba gutaha mubisumizi.
Nawe mu kiganiro na Sunday Night Show yavuze ko Riderman ariwe koko wari watsindiye umwanya wa mbere anongeraho kandi ko biteguye guha buri muhanzi ubyifuza amanota yagize bityo abashidikanya ku myanya bagize babashe kubibona.
Kuva amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yatangira, nibwo bwa mbere abafana bishimiye ibyavuye mu matora ndetse n’abafanaga abandi bahanzi bavugaga ko n’ubwo batafanaga Riderman ariko ko ariwe wari ukwiriye kwegukana insinzi.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bari bategereje ibiva muri aya marushanwa bavuze ko bwa mbere mu mateka ya Primus Guma Guma Super Star bakoresheje ukuri ariko kandi bamwe bakemeza ko uko kuri kutatewe n’uko abayategura bakoresheje ukuri ahubwo ko babitewe n’uburyo Riderman yishinganishije imbere y’imbaga y’abafana n’abayobozi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko mana yanjye!!sinzi abanya africa uko twabaye! ni gute umuntu yica irushanwa hanyuma bakamuha igikombe!! ariya magambo yonyine yagombaga gutuma atagihabwa kuko ninkaho yateraga ubwoba abatanga amanota kwerekana ko baza kumurenganya kandi bitararangira!!kandi nkuko twanabyumvise no ku ma radio nibyo byatumye bahindura uwo bari kugiha kubera gutinya akavuyo k’ibisumizi
Nanjye igitekerezo mfite yabaye amarushanwa yose byagenda kuriya:nubundi amajwi agomba guturuka mu bafanis.murakoze
Ahubwo iyo mba ari jye wateguye ririya rushanwa nta bwo igikombe nari kugiha Riderimani kubera ko asa naho yari ariho ategeka abateguye irushanwa kumuha igikombe abinyujije mu bibazo yabazaga abafana be
Murakose
Umva njyewe rwose nabonaga ko Riderman yashimishije abaturage. Ariko ndamutse ntegura amarushanwa ntabwo nakwemera ko amagambo nk’ariya abazwa abafana kandi akabazwa n’umuntu uri muri competition kuko kubwanjye bifite icyo byangiza. Murakoze