Ngoma: Miliyoni zigera kuri 11 za COTAMON zabuze gikurikiranwa
Hashize igihe kirenga umwaka ikigo cy’ighugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kigaragaje ko hari miriyoni 11 za koperative y’abamotari ba Ngoma (COTAMON) none na n’ubu ntizirabonerwa irengero.
Nyuma yo kubona icyo gihombo, hashyizweho indi komite yasimbuye iyaregwaga gucunga umutungo nabi ariko ngo habayeho urujijo hagati y’ikigo cya RCA ndetse n’ubuyobozi bwa koperative.
Vedaste perezida wa COTAMON, avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa 13/08/2013 kuri iki kibazo ubwo yari amaze gusimbuzwa, yatangaje ko ubuyobozi bwa RCA bwakoze igenzura ngo bwashushe nububatererana kuko ngo bwabwiye koperative ko yirwariza igakurikirana abayinyerereje umutungo.

Yagize ati “Twebwe twatunguwe nuko RCA yari yatangiye gukurikirana dosiye itubwiye ngo dukomerezeho tujyane abakekwaga mu nkiko nyamara iki kigo gifite ubushobozi ndetse n’abavoka batuburanira , gufata amafaranga ya koperative tujya mu manza twabonye nabyo ari ibihombo byiyongera ku bindi.”
Ibi ariko umuyobozi mushya wa COTAMON watowe kuri uyu wa 13/08/2013, Hitayezu Jean Baptiste, siko abibona kuko we yavuze ko ayo mafaranga agomba gukurikiranwa hakamenyekana inzira byacamo ngo yishyuzwe. Yavuze ko azihutira kuvugana na RCA abaka inama.
Hari andi makuru avuga ko icyaba cyaraciye intege komite icyuye igihe kuba yakurikirana aya mafaranga ngo nuko ayo mafaranga akenshi abo bayabazwa ntayo bariye ahubwo ari uko bakoreraga mu kajagari batagira inyemezabuguzi maze ayo mafaranga yose akabarwa nk’ayanyerejwe.
Gusa yaba ubuyobozi bwa koperative bwagombaga kubikurikirana bwemeza ko izo miliyoni zose 11 atari ko zatewe no kutagira izo mpapuro bityo ko hari amafaranga ashobora kuba yarariwe.
Kugera ubu igihe kirenga umwaka umwe kirarangiye, RCA ishyize ahagaragara raporo igaragaza abanyereje umutungo w’abanyamuryango ariko kugera na n’ubu ntawe urakurikiranwa.

Abanyamuryango nabo babona harabayemo uburangare bukabije mu gukurikirana imitungo y’abanyamuryango nka komite yari ishyizweho. Aba banyamuryango basaba ko ibyabo bitahera kubera ubuyobozi bubi ahubwo ko bigomba gusubirwamo abariye umutungo wa koperative bakabiryozwa.
Uku kunyereza amafaranga bivugwa muri iyi koperative byakuruye umwuka mubi mu banyamuryango kuburyo uwatse amafaranga yo gukora ibikorwa bya koperative, abanyamuryango bumva ko agiye kuyirira bityo ntibayatange neza abandi bakabyihorera.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|