Abasenateri basabye Leta gukiza abaturage ba Nyagatare ibitera kuko bibarembeje

Bamwe mu basenateri babajwe cyane n’inyamaswa zibangamiye abaturage, ariko kubera amategeko azirengera ugasanga ziri ntakorwaho, nyamara n’umuntu bigaragaye ko abangamiye ituze rya rubanda adashobora kwihanganirwa.

Byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nyakanga ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki zigahohotera abaturage zikanabangiza imitungo.

Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadija, yatanze urugero rw’ibitera ngo bimaze kuzahaza abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, bibonera amanywa n’ijoro.

Mu ijwi ritsindagiye (rigaragaza uburemere bw’ikibazo) yagize ati “Ibitera biri Nyagatare ni byinshi cyane kandi bibangamira abaturage mu ngo, mu mujyi, mu biro, mu mabanki, ahantu hose batubwiye ko bihagera kandi ko ari byinshi bakeneye ubutabazi kugira ngo babivane mu baturage.”

Senateri Murangwa Ndangiza yageze n’aho atanga ingero zikomeye z’uburyo ibyo bitera byangiriza abaturage aho yavuze ko hari n’umuyobozi wigeze kubyuka akumva ibintu bibomborekanya ibintu mu gikoni kandi abana bagiye kwiga.

Uyu muyobozi ngo yarabyutse asanga ari ibitera biri mu masafuriya mu gikoni.

Yakomeje agira ati “Ibitera bya Nyagatare batubwiye ko bikunda kuzamuka hejuru ku mazu, amazu asakajwe n’amabati. Ngo bikunda ruriya rusaku, noneho bikajyaho bikamera nk’ibikinira hejuru bikangiza amati.”

Avuga ko iyo bimaze kwangiriza umuturage usanga na we yinjiye mu basaba indishyi, kandi ngo biri hose hirya no hino mu Mujyi wa Nyagatare n’ibice biwukikije.

Ibitera ubu ngo byamaze kumenya ahantu hose hari amashuri y’inshuke mu Mujyi wa Nyagatare ku buryo bicunga bahishije bikagenda bigahita bibambura ibiryo.

Ati “Ikindi cyagaragaye noneho ni uko ibyo bitera byo bitanatinya. Bifite ubwenge bimeze nk’abantu, bicunga aho batetse ibiryo byose bikabifata bikabirya. Bizi n’ahantu hari za ECD z’abana, biragenda bigategereza ibiryo byashya bikagenda bikabifata bikicara bikirira (Aba abasenateri babaye nk’abatangara besekera rimwe)!”

Ni ikibazo, ariko cyazamuye amarangamutima y’abasenateri ku buryo abarimo Senateri Evode Uwizeyimana na Senateri Charles Murigande bo batazuyaje kwibaza impamvu izo nyamaswa usanga bisaba uruhushya rwihariye (special) kugira ngo zicwe iyo zigeze mu baturage kandi bigaragara ko zirimo kubahohotera.

Senateri Uwizeyimana, atanga urugero mu Karere ka Kayonza, yagize ati “Hari aho batubwiye ko imvubu zishe abaturage 6 zikomeretsa abandi, na bo baza gupfa nyuma y’amezi atandatu.”

Yavuze ko ikibazo nk’iki kiba kigomba no guhagurutsa Minisiteri y’Ubuzima hagasuzumwa mu gihe imvubu cyagwa ibitera birumye abantu nta ndwara biteza, zishobora no kuba intandaro y’imfu cyane ko “ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko hari indwara ziri mu bantu zikomoka ku nyamaswa.”

Senateri Uwizeyimana agaruka ku mategeko akomeye arengera inyamaswa yagize ati “Hari n’abatekerezaga bakavuga bati ‘ariko izi nyamaswa bazazirashe. Muri Nyagatare abantu barabitubwiraga, hari n’abo mu nzego z’umutekano batubwiraga bati ‘ibyo biroroshye bisaba kuduha uruhushya gusa.”

Yakomeje avuga ko hari nk’igihe imbogo cyangwa inyamaswa ikomeye yateye mu baturage Atari ugupfa kuyirasa cyangwa kuyica ko ahubwa “bisaba ko inzego nyinshi bireba zibanza kuvugana kugira ngo umuntu wahohoteye iyo nyamaswa na we bitaza kumuviramo ikindi kibazo.”

Senateri Charles Muringande ntiyatinye we yabaye nk’ugaragaza ko izi nyamaswa zishobora kuba zifatwa ku buryo burenze ubwo abantu zihohotera bafatwamo.

Yagize ati “Aba twaganiriye bumvise ikibazo cya ziriya nyamaswa ziri muri kariya gashyamba ka Nyagatare (avuga agashyamba kari ku nkuka z’umugenzi w’Umuvumba mu Mujyi wa Nyagatare), biriya bitera birabazahaje mu buryo bukomeye.”

Yakomeje avuga ko hakwiye gushakwa igisubizo kirambye agira ati “Niba bahazirita (uruzitoro rureshya rute? Simbizi). Bakwiye gushaka uburyo bazivanamo bworoshye, sinshaka kubivuga, ariko Evode we yari abivuze (bose baraseka), ariko icyo kibazo kigakemuka.”

Senateri Murigande, ariko yageze asa n’aho n’ubundi ntacyo aramira asaba ko bashaka ibiryo zikunda, (aseka) ati “Baziha imineke irimo uburozi cyangwa ibintu nk’ibyo.”

Yavuze ko usibye Nyagatare hari n’ikibazo cy’imvubu muri Pariki y’Akagera ku buryo abayishinzwe bavuze ko zamaze kuba nyinshi ugereranyije n’ingano ya pariki, akavuga ko bituma kwimura izasohotse zikajya mu migezi na damu zifashishwa mu kuhira imyaka no gushora inka, na byo bigoye kandi bihenze.

Senateri Murigande ariko avuga ko uko byagenda kose Guverinoma igomba gukora ibishoboka byose igakora inyigo yo gukura inyamaswa mu baturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka