Ruhango: Centre Scolaire Amizero yatangiye kugaburira abanyeshuri ku ishuri
Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Amizero riherereye mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kujya rigaburira abana bahiga, mu rwego rwo gufasha ababyeyi babo bajyaga bata imirimo yabo bagiye kubashakira ibyo barya kugirango basubire ku ishuri.
Ubusanzwe aba bana bajyaga bataha sa sita bagiye kurya, bagahura n’imbogamizi z’uko basangaga iwabo batarahisha, bakagaruka ku ishuri bananiwe ndetse kwiga bikagenda nabi.
Izindi mbogamizi aba banyeshuri bagaragaje, harimo kuba batahaga kure kugaruka ku ishuri bikabagora, cyane cyane mu bihe by’imvura baburaga uko bataha cyangwa uko bagaruka ku ishuri.

Bamwe mu banyeshuri twavuganye bagize bati “hari nubwo twagendaga, ugasanga batarahisha, ukicara ukabitegereza rimwe ukagera ku ishuri abandi batangiye kwiga, rwose iki gikorwa turagishimiye, abarezi bacu barakoze”.
Habarurema Venuste uhagarariye Centre Scolaire Amizero imbere y’amategeko, yavuze ko iki gikorwa bagikoze bagisabwe n’ababyeyi baharerera, kuko bahuraga n’imbogamizi nyishi.
Ati “uretse kuba ababyeyi bataga imirimo yabo bagiye gutekera abanyeshuri, hari n’abavaga kure bakabagemurira cyangwa abandi bakabajyana kurira muri hoteli, ku buryo twari dufite n’impungenge z’uko bashobora no kuzandura indwara z’inzoka bitewe n’aho bariraga”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nabo bashimishijwe n’iki gikorwa, ngo kuko abanyeshuri barera bagiye kongerwa ireme ry’uburezi, kuko bagiye kujya babona umwanya wo kuruhuka bagasubira mu ishuri bameze neza.
Uwitije Emmanuel wari uhagarariye ababyeyi muri uyu muhango wabaye tariki 12/08/2013, yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo, kuko bwashoboye gushyira mu bikorwa icyifuzo ababyeyi babagejejeho.
Yagize ati “dore hari abana biga baturuka kure, bigasaba ababyeyi babo ko babagemurira kugirango abana babo bakomeze amasomo. Ibi babikoraga bataye imirimo yakabateje imbere, ariko ubu ibi ntibizongera”.

Uyu mubyeyi yasabye abanyeshuri barererwa muri iki kigo, gushyira imbere amasomo bakiga neza, kuko zimwe mu mbogamizi bari bafite kandi zikomeye zivuyeho.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TURAKANGURIRA ABABYEYI KO IKIGIKORWA BAGISHYIGIRA KUKO KIRI MUBIZATUMA IREME RY’UBUREZI RIGENDA NEZA
THANK YOU MUVARA (ONGERAMO ANDI MAFOTO)