Nyamata: Abajura bacukuye iduka rya Maniraho bararicucura
Abajura bitwikiriye ijoro maze bacukura inzu y’uwitwa Maniraho Jean Baptiste utuye mu mu Kagari ka Murama ho mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera maze bararicucura karahava.
Maniriho J.Baptiste ni umwe mu bakora umwuga w’ubucuruzi mu gasanteri ka Rurama avuga ko kubera ko mu mpeshyi nta mirimo ifatika iba ihari aba bajura bitwikira ijoro bagatesha umutwe abaturage babasahura ibyabo.
Yagize ati “mu Mudugudu wa Kivugiza abajura baherutse gutobora inzu bakuramo ijerekani y’amavuta yo guteka ndetse n’amavuta yo kwisiga, bahengera abakora irondo bagiye kure bakaza kwiba”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rucucu, Harelimana Jean Damascene, avuga ko abakora ubujura bashobora kuba baturuka mu Mujyi wa Nyamata, ndetse ngo hari n’ikibazo cy’abaturage basigaye barwana kubera ubusinzi.
Yagize ati “kubera inzoga y’ibitoki bakunze kunywa, mu mugoroba usanga bateje amakimbirane barwana, ubusinzi muri aka gace buri mu bitera umutekano muke, ariko nk’ubuyobozi bw’Umudugudu twafashe ingamba zuko tuzajya dufata impande zombi zarwanye, uri mu makosa akabihanirwa kuko bitera umutekano muke”.
Mu Mudugudu wa Ruhango abasore babiri baherutse gutabwa muri yombi bitwa Nshimiyimana na Nyabyenda bafatanywe ibishyimbo bibye bingana n’ibiro 80 bagiye kubigurisha mu murenge wa Mwogo uhana imbibe n’uwa Nyamata.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques, yemeza ko hafashwe ingamba zirimo gukaza amarondo. Ati “tugiye gukorana n’Inkeragutabara arizo zizajya zikora amarondo kandi zinayakurikirana uko akorwa, tukazajya tubahemba ndetse bakazajya babazwa ibyibwe”.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Bugesera buravuga ko ubwo bujura bwo kwiba babanje gucukura inzu butari buherutse, ariko ko bafatanyije n’abaturage bagiye kubuhashya bivuye inyuma.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|