Amabango y’ibiti yaka nka buji

Mu isoko ryo mu mujyi wa Butare, hari abacuruzi usanga bafite udufungo duto tw’amabango, umuntu yagereranya n’utwase dutoya. Aya mabango yaka nka buji (bougie/candle), yifashishwa mu gufatisha imbabura.

Aya mabango ariko ntasanzwe. Aba ameze nk’atose, mbega wagira ngo ni igiti kirimo amavuta. Amavuta ubona atose cyane ariko na none atajojoba.

Impumuro yayo wagira ngo ni iy’igiti cya sipure, cyangwa icya pinusi, ariko abayacuruza bavuga ko Umurundi uyabazanira atigeze ababwira ubwoko bw’igiti avamo.

Ikigaragara kuri aya mabango iyo umuntu ayakongeje, ni uko yaka nka buji (bougie/candle). Ariko ngo “ayabaye ku zuba igihe kirekire agakamukamo ya mavuta umuntu ayabonamo, ntiyaka neza, kuko aba yabaye nk’inkwi zisanzwe”, aya ni amagambo y’umwe mu bayacuruza.

Uyu mucuruzi anavuga ko mu kuyacana bafata akabango ka cm nk’eshanu z’uburebure, bagakataguramo utundi tubango dutoya, hanyuma bagashyira ku makara bashaka gucana. Ngo utu duti tujya gushira amakara bashakaga gukongeza yafashwe.

Agafungo nk’ako kari ku ifoto kagura amafaranga 100. Nta wabura kuvuga ko nyiri ukuzana aya mabango yihangiye umurimo! Gusa yarabyihereranye yanga kuvuga ubwoko bw’igiti akuraho bene aya mabango!

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka