Muringa: Abantu batazwi bari bagiye gutwika ishyamba biba ubuki
Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro rishyira tariki 12/08/2013 bajya guhakura mu mizinga y’abandi bibaviramo kuba bari bagiye gutwika ishyamba riri mu mudugudu wa Gakamba, akagari ka Muringa, umurenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu.
Uyu muriro wajimijwe utangiye gutwika agace gato ko munsi y’ishyamba kagera kuri Are 50, ngo watewe n’abo bantu bagiye kwiba ubwo buki bakagenda batajimije umuriro neza nk’uko tubikesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muringa, Mutwarangabo Simon.
Nubwo mu gitondo cy’uyu munsi tariki 12/08/2013, uyu muriro waje kwihembera uza gutangira gutwika, inzego z’ubuyobozi, izishinzwe ibidukikije n’abaturage zahise zitabara ishyamba ritarashya.

Abaturage bakangurirwa kuba ijisho mu kubungabunga ibidukikije, amashyamba n’umutungo kamere bityo bakazajya batanga amakuru ku muntu wese wakora ibikorwa nk’ibyo kuko bigira ingaruka zikomeye.
Aho iyi nkongi y’umuriro yari igiye kwibasira ni igice cya Gishwati cyahagurukiwe n’inzego zose kugira ngo gisubiranywe nyuma y’aho cyangirijwe. Gishwati yakaswemo ibice bitatu birimo aho kororera mu nzuri, aho guhinga ndetse n’igice cy’ishyamba.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nje ndabona nta mpanvu yogufunga bariya baturage niba ibiti byimishikiri barabivanye mwisambu yabo.Ahubwo jye ndabona hakabaye ingamba zogutera imishikiri myinshi niba harabonetse isoko.