Izabayo Elia w’imyaka 17, wari utuye mu mudugudu wa Mpandu mu kagali ka Karama,umurenge wa Kazo,wakoraga umwuga wo gutwara abantu ku magali yatoraguwe tariki 24/05/2013 mu kizenga cy’amazi (icyinyonzo) i Karama, yarishwe anamburwa igari.
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa guhorana inyota yo gusobanukirwa n’ibarurishamibare, hagamijwe ko badakora amakosa mu bijyanye no gukusanya amakuru, kuko iyo batanze amakuru atariyo bidinziza iterambere ry’igihugu.
Sindambiwe Theoneste w’imyaka 22 wo mu mudugudu wa Kamonyi mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Cyato wo mu karere ka Nyamasheke yagwiriwe n’ikirombe kimuheza umwuka ubwo yari yagiye kwiba amabuye y’agaciro ya coltan mu kirombe cya Koperative CODINYA muri uwo murenge.
Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya SIDA (OAFLA), watoreye madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kuwubera visi Perezida, mu matora yabereye i Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, kuri iki cyumweru tariki 26/05/2013.
Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye tariki 25/05/2013, abaturage bafatanyije n’abagize amakoperative yo gutwara abantu ku magare n’amapikipiki hamwe n’ingabo z’igihugu zikorera mu karere ka Nyanza bikemuriye ikibazo cy’umuhanda n’iteme ryari ryarasenyutse.
Urubuga rwa Twitter rukoreshwa cyane cyane n’abantu bafite inshingano zikomeye mu nzego zitandukanye nk’abayobozi bakuru mu ntumbero yo kumenyekanisha ibyo bakora no guhanahana amakuru n’abantu bo mu gihugu ndetse no ku isi hose.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda arasaba abaturage bo mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, kureka burundu ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko bizatuma umutekano usagamba mu ngo zabo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagali ka Nyanza mu mudugudu wa Kavumu bakomeje kwibasirwa n’ubujura bubibasira mu ngo bakibwa ibikoresho bitandukanye ndetse n’imyaka yabo yo mu mirima.
Mukamana Alphonsine na Mukagashugi Mariam bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 24/05/2013 bakurikiranyweho gucuruza inzogo itemewe y’Igikwangari.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen Charles Kayonga, hamwe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ingabo muri Uganda, Gen Jeje Odong, bashimye imyitwarire myiza y’abahagarariye u Rwanda mu masomo ajyanye n’ubutabazi bwihuse, yahurije hamwe ibihugu byo mu gace ka Afurika y’uburasirazuba.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, arashishikariza abaturage batuye mu murenge wa Nduba kugira ubwisungane mu buvuzi, kugira ngo bakomeze ibikorwa by’iterambere bafite umutekano w’ubuzima bwabo.
Umuganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Gatanu wabaye tariki 25/05/2013 wahujwe no gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije kizarangira tariki 05/06/2013 gifite insanganyamatsiko igira iti: “Tekereza, Urye unibuka kuzigama”.
Abahinzi b’urutoki kuri iki gihe bashishikarizwa guhinga ubwoko bw’ibitoki butanga umusaruro mwiza harimo ibyitwa FIA 17 na FIA 25.
Nyuma y’aho imvura idasanzwe yibasiye cyane intara y’amajyaruguru mu minsi ishize, ubu abayobozi muri iyi ntara barimo barigira hamwe icyakorwa vuba kugira ngo abantu bose batuye ahashobora kubangamira ubuzima bwabo bimurwe batuzwe ahateganijwe.
Nyuma yuko Amosi Musa atanze inkwano y’ibihumbi 700 yifuza kuzarongora umwana w’umukobwa witwa Fatina Nyirahabimana w’imyaka 20; uyu mukobwa we yanyuze inyuma yisangira undi muhugu witwa Sadamu Harerimana bamaze imyaka itatu bakundana.
Ishuri rya Integrated polytechnic Regional Center (IPRC) East, ryashyikirije inzu ya kijyambere ifite ibyangombwa byose nkenerwa, umupfakazi utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu karere ka Ngoma witwa Urunyuzuwera Francoise.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva, yagiranye inama n’abayobozi mu natara y’amajyaru, tariki 24/05/2013, baganira ku bijyanye n’uburyo muri iyi ntara hakongerwa amashuri yigisha ubumenyingiro kuko ayo mashuri akiri macye muri iyo ntara.
Abanyarwanda 41 biganjemo abana n’abagore batahutse ku mugoroba wo kuwa 24/05/2013 bavuye muri Congo; batangaza ko batahutse kubera kurambirwa ubuzima bw’ishyamba kandi igihugu cyabo gitekanye.
Mukeshimana Furaha utuye mu mudugudu wa Kabusagara mu kagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro avuga ko nta bushobozi asigaranye bwo gucuruza nyuma y’uko abajura bamwibye inshuro ebyiri bakamutwara amafaranga ibihumbi 56.
Umuryango Rwanda Development Solution “RDS” uravuga ko ugiye ku kuzamura abaturage batishoboye bo mu karere ka Ruhango ubageze mu rwego rw’ubukire.
Elisabeth Mushmiyimana wo mu kigero cy’imyaka 40 mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu, wabyaye igisimba kimeze nk’imbwa mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yemeza ko yari yarabihanuriwe n’umwe mu bavuzi ba Kinyarwanda wamuvuraga agitwite.
Imbuto Foundation ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye urengera abagore (ONE UN) bateguye umunsi wo gusoma wahariwe gushishikariza abana gusoma. Igikorwa cyaranzwe n’amarushanwa yo kugaragaza ubumenyi.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Senat, Bernard Makuza, yifatanyije n’Abanyakarongi mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya Ibiza. Igikorwa cyabereye mu kagari ka Bubazi umudugudu wa Bunyankungu, umurenge wa Rubengera aharimo kubakwa amazu 384 y’icyitegererezo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/05/2013.
Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona uyihuza na Espoir FC kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/05/2013, ikipe ya Rayon Sport irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ka karindwi.
Umwe mu Banyarwanda bari barafatiwe mu mujyi wa Goma agahohoterwa yarekuwe aho yari afungiye mu kigo cya Gisirikare cya Camps Katindo, nyuma yo gucunzwa ibyo yarafite. Ibi bibaye nyuma y’aho bivugwa ko hari abandi Banyarwanda bafatirwa muuri uyu mujyi n’inzego z’umutekano bagahohoterwa.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu murenge wa Nyakiriba, akarere ka Rubavu, mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu tariki 25/05/2013, yabyaye umwana uteye nk’igisimba kuko yaba isura kimwe n’igice cyo hasi hose hameze nk’inyamaswa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari usoza, mu karere kose hamaze gukemurwa ibibazo by’abaturage 501. Ibyo byakozwe mu rwego rw’imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage.
Kugeza ubu mu karere ka Musanze harabarurwa imirenge SACCO 15; ifite inyubako zayo bwite ikaba ari 10, cyakora ngo n’indi itanu isigaye izaba ifite inyubako zayo bwite bitarenze impera z’uyu mwaka.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Alexis Nzahabwanimana, yemeza ko ibikorwaremezo byo mu karere ka Nyanza biri mu nzira nziza. Ibi yabitangaje ubwo yasuraga imihanda iri gukorwa muri aka karere, Kuri uyu wa Gatanu tariki 24/05/2013
Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon yemeje ko mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere zinyuranye zirimo kuvana abaturage benshi mu bukene no gushyira mu myanya ifata ibyemezo abagore, nta kabuza ko u Rwanda rurimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).
Ahagana saa mbili na mirongo itanu z’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 24/05/2013, abaturage bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, bakanzwe n’urusaku rw’amasasu gusa kugeza ubu icyateye aya masasu ntikiramenyekana.
Kuri uyu wa gatanu tariki 24/5/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Ambasaderi mushya w’igihugu cy’Ubuyapani, Kazuya Ogawa, wamusezeranyije ko azakomeza ibikorwa by’iterambere igihugu cye gisanzwe gifashamo u Rwanda, ndetse no kongera ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ashingiye ku itegeko nshinga, Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma maze uwari Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama asimburwa na Busingye Johnson. Musoni Protais wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri yasimbuwe na Madamu Stella Ford Mugabo.
Umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu, World vision, wemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko uzakomeza kunganira Leta muri gahunda z’iterambere zirimo kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi, guteza imbere uburezi, ibikorwaremezo no gufasha abakene kwibonera ibiribwa, mu turere 21 tw’u Rwanda.
Urubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye (Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri ‘ESIR’), ruravuga ko rutazubakira ejo hazaza harwo ku bitekerezo bibi by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside byaranze inshabwenge za Jenoside.
Kuri uyu wa 24/05/2013, mu Karere ka Gatsibo hatangiye ibiganiro ku migendekere y’amatora y’abadepite atagenyijwe mu gihugu hose tariki 16/09/2013.
Abantu barindwi bafungiye kuri station ya Polisi ya Rubavu bakurikiranyweho ibikorwa byo gukopera ibizami by’impushya z’ibinyabiziga mu manyanga taliki 21/05/2013. Abacyekwa bagishakishwa ni 48.
Abana b’abakobwa 6000 nibo barebwa na gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura, yibasira abagore, nyamara ngo ikaba ishobora kwirindwa igihe umwana w’umukobwa afashe urukingo rwayo hakiri kare.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda imanza za hato na hato ngo kuko umuntu uhora mu manza akena bitewe nuko agurisha ibyo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kujya muri izo manza.
Nyandwi Felicien w’imyaka 42 y’amavuko wo mu mudugudu wa Gaseke mu kagari ka Gatare mu murenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Police ya Kanjongo muri aka karere nyuma yo gukomeretsa umugore we amukata umunwa.
Semwiza Jean Damascene, umuturage wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rango A, ho mu Karere ka Huye, yiyemeje guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere, ndetse anareka ibindi yari asanzwe akora.
Mu karere ka Rutsiro hatashywe ku mugaragaro inyubako 13 z’imirenge SACCO, zose hamwe zikaba zuzuye zitwaye amafaranga miliyoni 304 n’ibihumbi 270.
Komisiyo y’igihugu y’abana yahaye umuryango wa Calixte Gasasira na Mujawamariya Cecile isambu ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 950. Uyu muryango mu murenge wa Rwimiyaga ho mu karere ka Nyagatare.
Michel Ndahinduka, rutahizamu wa Bugesera FC yahamagawe mu ikipe y’igihugu izatangira imyitozo ku cyumweru tariki 26/05/2013, yitegura gukina na Mali umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nshimiyimana Eric, yashyiraha ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bagomba kwitegura gukina na Mali, yatangaje ko politike y’umupira w’amaguru mu gihe kirambye ari ukwibanda ku bakinnyi bakiri batoya kandi bakina mu Rwanda.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2012 batitabiriye urugerero banenzwe bikomeye n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, tariki 23/05/2013, ubwo yasuraga intore ziri ku rugerero muri ako karere.
Ubwo yasuraga akarere ka Rulindo, tariki 23/5/2013, Minsitiri w’Ubutabera, Thercisse Karugarama, yasabye abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako karere kwikemurira ibibazo kuko nta muntu uzava i Kigali ngo ajye kubibakemurira.
Umuyobozi w’umuryango World Vision muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Stearns, aravuga ko yatangajwe n’iterambere abagenerwabikorwa b’uyu muryango mu karere ka Nyamagabe bamaze kugeraho.
Umuntu ufashwe akoresha abana batarageza ku myaka 18 mu mirimo mibi n’ivunanye ashobora guhanishwa igihano kigera ku myaka 20; nk’uko amategeko yo mu Rwanda abiteganya.
Ivuriro ry’ibanze Poste de santé ryubatswe n’Umuryango w’Abanyakoreya “Good Neighbors Rwanda”, mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa kane tariki 23/05/2013 ryamurikiwe abaturage.