Gakenke: Hatoraguwe igisasu cyo mu bwoko gerenade kiri mu gashashi
Mu Mudugudu wa Kaniga, Akagali ka Nganzo ho mu Murenge wa Gakenke hatoraguwe gerenade yo mu bwoko bw’igiti (Stick) izingazinze mu gashashi hafi y’umuhanda.
Iyi gerenade igaragara ko ishaje yatoraguwe kuri uyu wa Kane tariki 01/08/2013 n’abaturage bayibonye hafi y’umuhanda ugana mu Murenge wa Mataba yahashyizwe n’umuntu utaramenyekana. Bakiyibona babimenyesheje inzego zishinzwe umutekano ziyikuraho vuba.
Bikekwa ko yari ifitwe n’umuturage agira ubwoba bwo kuyishyikiriza inzego zishinzwe umutekano maze ayishyira ahagaragara kugira ngo ibonwe n’abantu bahita ishyikirizwe inzego zibishinzwe.
Mu mpera za Mata 2013, mu Murenge wa Gashenyi hatoraguwe indi gerenade n’amasasu 40 bishoboka ko byari ibyo mu gihe cy’intambara y’abacengezi yashegeshe Akarere ka Gakenke.
Intwaro za gisirikare by’umwihariko gerenade zikunda guhitana ubuzima bw’abantu cyane cyane abana bazikinisha batabizi. Mu mwaka ushize abana babiri bo mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke bakomoka mu muryango umwe bitabye Imana baturikanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|