Espoir FC yanyagiye ikipe yo muri Congo

Mu rwego rwo kwereka abakunzi ba Espoir FC abakinnyi bashya iyi kipe yaguze, tariki 01/08/2013, yakinye umukino wa gishuti n’ikipe ya Bande Rouge yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyitsinda ibitego 4 kuri 1.

Gutsinda ikipe ya Bande Rouge byashimishije abafana ba Espoir FC bari baje ku bwinshi kureba uyu mukino aho bavuze ko hari icyizere bitanga ko ikipe yabo ishobora kuzikosora ikaza mu myanya ine y’imbere muri shampiyona igiye gutangira.

Ibi byagarutsweho n’umutoza mushya muri iyi kipe wa Espoir FC, Ruremesha Emmanuel, aho yasabye abakinnyi, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana gukorera hamwe kugirango bagere ku musaruro uhagije.

Ubuyobozi bwa Espoir FC bwizeye ko abakinnyi bashya bazayifasha kuza mu myanya ya mbere muri shampiyona.
Ubuyobozi bwa Espoir FC bwizeye ko abakinnyi bashya bazayifasha kuza mu myanya ya mbere muri shampiyona.

Ikipe ya Espoir FC imaze gusinyisha abakinnyi bashya barindwi barimo Rumami Andre, Robert shamili, Deo, Maurice, Musa, Eric na Makini.

Bande Rouge yatsinzwe n’ikipe ya Espoir FC iri mu makipe meza akunzwe mu intara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma ya Bukavu Dawa, Muungano FC.

Musabwa Euphrem

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka