Ruhango: Barimo guhugurwa ku nyungu zo kwinjira mu muryango wa EAC

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Twagirimana Epimaque, yabwiye abitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri ku Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ko bagomba gukuraho imbogamizi zose zituma tutabasha kwinjira ku masoko yo mu bihugu bigize uwo muryango.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, akaba agamije kugeza ku baturage mu ngeri zose ubumenyi bwimbitse ku muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Twagirimana Epimaque yasabye abitabiriye amahugurwa kongera ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro w’ibyo bakora, kugira ngo babashe guhangana ku masoko yo muri uyu muryango.

Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye tariki 01/08/2013, abayitabiriye basabwe gushyira muri gahunda zabo kwiga indimi zikoreshwa muri uyu muryango, kugira ngo ururimi rutaba imbogamizi ibabuza kugera kuri ayo masoko nk’uko byifuzwa.

Mu gutangiza, abayitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo by’amatsiko n’ibindi byose bibaza kuri uyu muryango.

Mu byo babajije harimo icyerekeye inguzanyo zitangwa n’amabanki zishyuzwa mu gihe gito cyane, mu gihe abahinzi n’aborozi baba batarabona umusaruro utuma babasha kwishyura. Banagaragaje kandi ko ibiza bituma umusaruro urumba, bityo bakabura ubwishyu bwa banki.

Abitabiriye amahugurwa ku nyungu ziri mu kwinjira muri EAC.
Abitabiriye amahugurwa ku nyungu ziri mu kwinjira muri EAC.

Kuri ibyo bibazo, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Ruhango yasubije ko BRD ariyo banki itanga inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi z’igihe kirekire, abashishikariza kuzuza ibisabwa kugira ngo izo nguzanyo bazihabwe.

Yanabakanguriye gufata ubwishingizi bw’ibiza mu masosiyeti y’ubwishingizi kugira ngo azabafashe kwishyura mu gihe cy’ingorane zishingiye ku biza byangiza umusaruro.

Aya mahugurwa azakorwa mu gihugu hose, akazahabwa abantu b’ingeri zose: abarimu, abayobozi kugera ku rwego rw’Akagali, abakora mu nzego z’ubuzima, n’abandi bose babarwa nk’abavuga rikijyana. Mu Karere ka Ruhango, ku ikubitiro hahuguwe abantu 50 bahagarariye amakoperative yiganjemo ay’ubuhinzi n’ubworozi.

Amahugurwa yibanda ku ngingo zikurikira: Leta imwe ihuriweho n’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, guhuza gasutamo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, Isoko rusange ry’Afurika y’Uburasirazuba, n’ifaranga rihuriweho n’ibihugu byose by’Afurika y’Uburasirazuba.

Muri aya mahugurwa, abahuguwe banagize umwanya wo gukorera mu matsinda, bungurana ibitekerezo ku byo babona nk’inyungu n’imbogamizi zizava mu kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka