Indonesie ni cyo gihugu gifite ibirwa byinshi

Indonesie ni igihugu cyo ku mugabane wa Aziya kigizwe ahanini n’ibirwa bigera ku 17508, muri byo ibigera ku 8844 nibyo bifite amazina, naho ibituwe ku buryo buhoraho ni 922.

Icyo gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1 n’ibihumbi 907 (1.907.000 km2), gituwe n’abaturage miliyoni 220 n’ibihumbi 525. Kuba gifite ibirwa byinshi ngo ni kimwe mu bituma abatuye icyo gihugu bagenda biyongera kuko ibirwa byinshi bidatuwe.

Abaturage ba Indoneziya ngo barangwa no gukundana cyane, kwihangana, kugira ikinyabupfura no gufashanya. Ifunguro ry’abatuye Indoneziya ngo rigizwe ahanini n’umuceri hamwe n’imboga n’ibihingwa muri rusange hamwe n’imbuto.

Jakarta umurwa mukuru wa Indonesie.
Jakarta umurwa mukuru wa Indonesie.

Iyo bafungura ngo bicara ku musambi hasi kandi bakarisha intoki kuko ngo biryoshya ibiryo. Mu muco wabo, ngo bagendera ku madini atandukanye harimo Buda, Isilamu n’abakirisitu. Indimi zivugwa cyane muri Indonesie ni eshatu: Bahasa, Javanais na Soundanais.

Igihugu cya Indonesie gifite ubutumburuke bwo hasi bwa metero zeru uvuye ku nyanja y’Abahinde, na metero 5030 (5030m) mu misozi ya Pancak. Umurwa mukuru wacyo ni Jakarta.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka