U Rwanda rurifuza ko indangamuntu yagirwa urwandiko rw’inzira muri EAC bitarenze amezi atatu

Intumwa zihagarariye u Rwanda mu nama yazihuje na bagenzi babo bo muri Uganda na Kenya, zifuza ko indangamuntu yatangira gukoreshwa bitarenze amezi atatu, nk’urwandiko rw’inzira muri ibyo bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Babyifuje mu nama y’iminsi ibiri irimo kubera i Kigali kuva tariki 01/8/2013, aho biga ku buryo indangamuntu yakoreshwa nk’urwandiko rw’inzira mu bihugu bya EAC, ndetse n’ishyirwaho ry’uruhushya ruhuriweho rw’abaza gukora ubukerarugendo (Single Tourist Visa) mu muryango wa EAC.

“Ibyoroshye kuri izo gahunda zombi (iy’indangamuntu n’iya visa) byakorwa vuba; gukoresha indangamuntu nk’urwandiko rw’inzira ndumva ko twumvikanye byatangira nko mu mezi atatu, kuko haba hasigaye gushaka imashini zizisoma n’ibindi bike”, nk’uko Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Anaclet Kalibata yatangaje.

Bitewe n’uko igihugu cya Uganda kitarashyiraho indangamuntu zikoranywe ikoranabuhanga, ngo abaturage b’icyo gihugu bifuza kuza mu Rwanda cyangwa kujya muri Kenya, bo baba bakoresha urupapuro rwitwa jeto (temporary movement pass), ruta agaciro mu gihe kitarenze iminsi 30, n’ubwo bitarumvikanwaho n’impande zose.

Ikindi cyemezo gifatirwa umwanzuro n’abahagarariye ibihugu bitatu kuri uyu wa gatanu tariki 02/8/2013, ni ishyirwaho rya visa imwe y’abakerarugendo baturutse ahandi baza gusura ibyo bihugu bya EAC, aho u Rwanda rwifuza ko yajya itangwa ku buntu, ariko Kenya na Uganda bo bakifuza ko iyo kashi (stamp) yahabwa igiciro cy’amadolari 50 y’Amerika.

Intumwa z'u Rwanda, Uganda na Kenya, mu nama yo gushaka guhindura indangamuntu urwandiko rw'inzira, no gushyiraho visa rusange y'abaza mu bukerarugendo muri EAC.
Intumwa z’u Rwanda, Uganda na Kenya, mu nama yo gushaka guhindura indangamuntu urwandiko rw’inzira, no gushyiraho visa rusange y’abaza mu bukerarugendo muri EAC.

Mu nyandiko mbanzirizamushinga ikubiyemo ibyifuzo by’u Rwanda, biteganijwe ko abaza gusura ibihugu bya EAC bajya bemererwa n’igihugu kimwe gusa muri byo, bakaba bajya aho bashaka batiriwe basaba uruhushya ikindi gihugu kigize umuryango wa EAC muri ibyo bitatu.

Mu nama irimo kuba, impande zose ziremeranywa uburyo zizajya zigabana amadevise yavuye mu bukerarugendo.

Ikoreshwa ry’indangamuntu nk’urupapuro rw’inzira mu bihugu bitatu bya EAC, ndetse n’ishyirwaho ry’uruhushya (visa) rusange rw’ubukerarugendo, biri mu bikubiye mu masezerano abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bashyizeho umukono tariki 25/06/2013, agamije guteza imbere isoko rusange muri EAC.

U Burundi na Tanzania ntabwo byitabiriye inama yahuje abo bakuru b’ibihugu, akaba ngo ari yo mpamvu n’izi nama zo guhuza akarere ka gasutamo, visa n’indangamuntu bitazitabira, n’ubwo ngo nta makosa bifite kuko amasezerano ashyiraho EAC ateganya ko bishobora kwitabira igihe bizabishakira, nk’uko Kalibata yasobanuye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Igihe Monique yaherewe akandi kazi ntabwo wari ubizi? Ni keraaaaaa.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Mukaruriza yahawe akandi kanzi nyine! ndetse ngo gakomeye cyane!Ntawuhidura ikipe itsinda kandi uwo ukunda uramucyaha niko Bibilya ijambo ry’Imana rivuga.
Ejo rero ntimuzahure ngo umucishemo ijisho ngwaha ntakiri umuyobozi cyangwa ngo yaranenzwe.

Joly yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Ifoto yo hejuru icyuye igihe!!!

zzzzzzzzz yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

Mukaruriza, ayoboye iyi nama nka nde? Ese yahawe akandi kazi? Mwagusobanurira

vanessa yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ni byiza rwose mukomereze aho. Abadashaka mube mubihoreye bashobora kuba bafite ibibazo. Hanyuma ko mperuka Mukaruriza yarasimbuwe, uwamusimbuye arihe? Aho Monica ntaribugire ikibazo cya complex. Ntawamenya.

Kadogi Sam yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka