Miss UNR mu bunyamakuru ku Isango Star
Iradukunda Michele wari usanzwe uzwi cyane muri showbiz nyarwanda mu marushanwa ya ba Nyampinga, ubu yinjiye mu kazi k’ubunyamakuru.
Uyu Nyampinga w’imyaka 24 yumvikanye kuri uyu wa kane tariki 01/08/2013 avugira kuri Radio Isango Star mu kiganiro RELAX TIME gikundwa cyane mu masaha ya saa sita ari kumwe na Antoinette Niyongira, usanzwe akora icyo kiganiro.
Iradukunda Michelle mu marushanwa ya Nyampinga (Miss UNR) yegukanye umwanya w’Igisonga cya Mbere (1ere Dauphine mu 2010, yari kandi no muri ba nyampinga bahataniye kuba Miss Rwanda 2009/2010.
Turacyakomeza gushaka andi makuru ngo tumenye ibiganiro Miss Michelle azakoramo, kuko kuba asanzwe amenyerewe muri showbiz byatuma twazanamwumva muri Sunday Night, ikiganiro cya mbere mu Rwanda mu bya showbiz ubu kiri gukorwa na Mike Karangwa na Kabengera Claude mu gihe umukobwa bakoranaga Isheja Sandrine atacyumvikana.
Radio Isango Star ivugira kuri 91.5 FM no kuri internet www.isangostar.rw ifatwa na benshi nka radio yateje imbere bikomeye showbiz nyarwanda mu biganiro byayo nka Sunday Night kiba ku cyumweru nijoro na Isango na Muzika kiba buri munsi nyuma ya saa sita.
Anita Umurerwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Naze turamuceneye.
Mwaramutse?Ndifuzakomwasubizamoyandirimboyambere Orekestreumuranga Murakoze Ndimubugeserandabakurikira.
turabemera muduha amakuru meza!
UBWO SE NKIYI NKURU URUMVA KUBA YABA UMUNYAMAKURU HARI IGISHYA KIDASANZWE!MBEGA!!IKIBAZO SE KIRI HEHE NIBA ABISHOBOYE!!URUMVA HARI IKINTU KIDASANZWE KOKO!!EJO NUNYUMVA NDI KURI RADIO UZUMVA KO NAKOZE AGASHYA!!!