Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira gukoresha Imbabura za Rondereza
Abatuye mu bice by’umujyi no mu cyaro barakangurirwa kwitabira uburyo bugezweho bwo gukoresha Imbabura zikoresha amakara n’inkwi bicye. Canamake na Canarumwe nizo mbabura zimaze kugera ku isoko aho zizigama ibicanishwa bigera kuri 50% by’ibyakoreshwaga.
Izo mbabura zije zisimbura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa nk’imbabura zisanzwe n’inkwi, zakoreshaga ingufu nyinshi zisumbije izikenewe mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iterambere rishingiye ku kwizigamira.

Konjit Negusu uhagarariye umuryango Practical Action Consulting (PAC) umaze amezi umunani mu gikorwa cyo kumenyekanisha izi mbabura, atangaza ko kurengera imbaraga ziturutse kuri biyomasi ari ingenzi kuko arizo u Rwanda rucungiraho.
Agira ati: “Mu Rwanda dukenera ingufu nyinshi kandi 86% byazo bituruka ku bikorwa kamere ariko ibikorwa dukora ngo turengere izo ngufu ni bicye cyane. Abantu baracyatekesha amakara n’inkwi byinshi.

Niyo mpamvu EWSA yatangiye gukoresha izi tekinoloji kugira ngo zitangire zikoreshwe kugira ngo zirengere izo nguf u ziba zangiritse.”
EWSA ifatanyije n’uyu muryango bizera ko nyuma y’iryo gerageza ry’izo mbabura za Canamake na Canarumwe hari icyo bizahindura ku myumvire y’abaturage.
Izo mbabura zigezweho ziyongeraho andi makara mashya atswitse ku buryo aramba, na Biyogazi ifasha mu guteka. Ubuyobozi bwa PAC butangaza ko izo gahunda zose zubahirijwe u Rwanda rwaba ruhagaze neza mu kurengera ingufu rukoresha.

Gusa banasaba ko EWSA n’ibindi bigo bakorana bashyira ingufu mu kumenyekanisha izi gahunda, bakanagerageza no kugabanya ibiciro kugira ngo ababigura bahendukirwe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
izo mbabura umuntu yazisanga he?