RUSIZI: Hatangijwe koperative y’abamotari bambikwa n’imyambaro mishya

Mu rwego rwo kwiteza imbere hagamijwe kwikura mu bukene indi koperative y’abamotari yitwa COOMOGIRU yatangijwe ku mugaragaro tariki 01/08/2013 mu karere ka Rusizi.

Iyi koperative ifite abanyamuryango 153 bakaba bamaze kwigurira moto 15 kandi bafite umuhigo w’imyaka 5 aho ngo bazaba bafite ikibaza biguriye bazubakamo inzu y’amagorofa 8 ndetse n’aho bazajya bakorera hatari munsi ya miliyoni 20.

Abamotari barishimira koperative batangije.
Abamotari barishimira koperative batangije.

Aba bamotari batangizanyije iyi koperative yabo n’imyambaro ibaranga mishya. Koperative yabo yari isanzwe ikora ariko by’agateganyo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo Erneste Maniraguha avugako ngo batangiye ari abantu 21.

Uyu murimo wo gutwara abantu kuri za moto ngo uru rubyiruko rwawuhisemo kubera ko utunze benshi kandi aba bamotari baje basanga bakuru babo bubatse inzu y’amagorofa 4 kubera intego bari kugenda biha.

Koperative COOMOGIRU yatangijwe.
Koperative COOMOGIRU yatangijwe.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe iyi koperative ikoreramo Muganga Emmanuel yashimye aba bamotari ku ntambwe bari kugenda batera kandi ngo bikajyana no kwihesha agaciro. Yabasabye gukomeza intego bafite abizeza ko mu gihe cyose bazakenera aho bagurira ibikorwa byabo bazabafasha kubaha ibibanza.

Zimwe mu mbogamizi aba bamotari bagaragaje bafite ngo ni ikibazo cy’imisoro iri kugenda izamuka, ubusanzwe imoto imwe yatangaga amafaranga igihumbi ariko ubu ngo bari gusabwa ibihimbi bitanu.

Basabwe kwitwararika mu muhanda.
Basabwe kwitwararika mu muhanda.

Abashinzwe umutekano wo mu muhanda barasaba aba bamotari kwitawarika mu gukoresha amategeko y’umuhanda cyane cyane bagabanya umuvuduko kuko ngo bari mu bantu bateza impanuka nyinshi; nk’uko byasobanuwe na AIP Mukiza.

Aha kandi yabashishikarije gukomeza imigambi bafite y’iterambere kuko ngo bizabagirira akamaro mu minsi iri mbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka