Impamvu abagore bahohoterwa n’abagabo babo ariko ntibate ingo
Burya abagore benshi bahohoterwa n’abagabo babo ngo batinya kwereka abagabo babo ko bagiye guta urugo kuko iyo abagabo babibonye batyo barushaho kuba babagirira nabi.
Kubera ko abagabo bataba bashaka ko ibyo bakoze bimenyekana hanze, bakunze gukoresha ingufu nyinshi mu gutuma abagore babo batahukana bikaba rimwe na rimwe bakanabica.
Ibyo rero ngo bituma abagore bategereza ko abagabo babo bacururuka nyuma bakabona kwahukana, ariko uko gutinda kugatuma nabo bisubiraho; nk’uko tubikesha agatabo Réveillez-vous ko muri Mata 2013.
Ikindi abagore ngo batinya ni amagambo azavugwa hanze aho abantu benshi bashidikanya kukuba umugore yagiriwe nabi koko, kuko abagabo benshi ngo bakunda kugaragara neza hanze abantu bakabafata nk’abantu b’imico myiza ariko bagera mu ngo zabo bigahinduka. Abagore rero banga kwiteza rubanda.
Abandi bagore ngo bahitamo guhebera urwaje bakaguma mu ngo zabo kubera gushaka ko abana babo bakura babona ababyeyi babo bombi, gutinya kuzahura n’ibibazo byabazaho cyangwa bikaba byaza ku bana batabasha gukemura badafatanyije n’abagabo.
Ngo hari n’abagore bumva ko igihe umugore akosheje akwiye gukubitwa n’umugabo we nkuko bimeze mu bihugu bimwe na bimwe, kugira isoni zo kuvuga ko bafashwe nabi ndetse no kwizera ko ikibazo ibibazo bibabaho bizakemuka bigashira.
Kuri ibyo hiyongeraho ko abagore benshi bakunda abagabo babo ndetse bakanazirikana ku ihame ryo gutandukanywa n’urupfu kubasezeranye nkuko bikorwa mu bihugu byinshi byo ku isi cyane cyane muri Afurika.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|