Abarimu batandukanye bo mu Karere ka Gatsibo baranenga imikorere y’Umwarimu SACCO, ishami ryo mu Murenge wa Kabarore ari naryo rikuru muri aka Karere kubera serivisi ibaha bavuga ko ari mbi.
Mu rugo rwa Uwimana Eric w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza havumbuwe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kiri munsi y’igitanda nyuma y’uko hari hashize iminsi mike ikindi nacyo cyari iwe mu cyumba gihitanye abana be babiri.
Nyuma yo kwemezwa ko izakina shampiyona ya 2014, ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yamaze gutangira imyitozo ikorera kuri stade ntoya i Remera, ikaba yarihaye intego yo kuzegukana nibura umwanya wa kabiri.
Nyuma y’umwaka n’amezi ibibuga rukumbi byakinirwagaho imikino ya volleyball na basketball byari mu mujyi wa Ngororero bisenywe, ubu abatuye umujyi bagiye kubona ibindi bibuga kuko byatangiye kubakwa.
Ikibazo cy’imyanda ituruka mu ngo z’abaturage no mu mazu akorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Ngororero igatemba rwagati mu ngo z’abaturage gikomeje guhangayikisha benshi mu batuye mu duce tumwe na tumwe two muri uwo mujyi.
Bimaze kugaragara ko mu midugudu yo mu karere ka Rusizi hatangwa ibyangobwa mu buryo bw’akajagari kandi butemewe n’amategeko. Ibi ngo byakunze kugaragara aho umuntu amara ukwezi kumwe kandi akaba atanazwi akandikirwa icyangobwa kimuhesha kubona ibimufasha kwambukiranya imipaka.
Umugabo witwa Ndagijimana Francois ukora akazi ko gutwara taxi-voiture mu Mujyi wa Kigali ari mu maboko ya Polisi y’igihugu, ishami rya Gakenke nyuma yo gufatanwa ibiro 50 by’urumogi. Yagerageje gucika polisi ariko ntibyamuhira aza kuyishyira atabizi ubwo yafataga umuhanda werekezayo.
Umuhanzi Senderi International Hit wamenyekanye mu njyana ya “Afro beat” aratangaza ko uyu mwaka mushya wa 2014 ashaka kwegerana n’abafana be ku buryo butigeze bukorwa na buri wese.
Mushumba Chrisostome w’imyaka 57, utuye mu mudugdu wa Murambi, akagali ka Nyamirambo, umurenge wa Karembo, akarere ka Ngoma, yakubise ifuni umwana we Mukamana Ernestine w’imyaka 26 amuziza ko yamubujije kugurisha isambu.
Abakoresha ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi y ambere bakambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko bagamije kugera ku nyungu zabo bwite bihanangirijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.
Nyuma y’igisasu cyaturikiye mu rugo rwa Uwimana Eric utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ndetse kigahitana abana be babiri tariki 30/12/2013 ubu yatawe muri yombi nyuma yo kuba yashakishwaga.
Ndayisenga Jean Baptiste w’imyaka 24 wo mu mudugudu wa Karambo akagari ka Kubutare umurenge wa Mwendo yitabye Imana tariki 01/01/2014, azize kutishyura amafaranga y’isambusa n’inyama yariye kwa Musekera Vincent w’imyaka 62.
Ubusanzwe iyo umuntu yavugaga ikipe ya Manchester United, benshi bahitaga bumva imwe mu makipe akomeye cyane muri shampiyona y’Ubwongereza nyamara muri shampiyona y’uyu mwaka, benshi bemeza ko isigaye ku izina gusa.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, Pascal Nzasabimana yabwiye urubyiruko ko imibare igaragaza uko ubwandu bwa Sida buhagaze mu rubyiruko ihangayikishije, arubwira ko kwifata ari bwo buryo bwonyine bwarufasha kwirinda, bakumva bibananiye burundu bagakoresha agakingirizo.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamaze gutoranya abakinnyi bazajya mu ikipe y’igihugu y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18, ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 16.
Minisiteri y’abakozi ba Leta (MIFOTRA) yatanze inkunga y’udukingirizo igenewe abakozi ba Leta n’ab’ibigo bya Leta bikorera mu karere mu rwego rwo kubafasha kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kwirinda kubyara abana batateguwe.
Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sport n’ikipe y’igihugu ya Mauritania kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 31/12/2013, warangiye Mauritania itsinze Rayon Sport ibitego 2-1.
Umwaka wa 2013 urangiye, wabayemo ibikorwa byinshi by’imikino ariko hari ibyavuzweho cyane kurusha ibindi bitewe n’ibigwi byaranze amakipe cyangwa se abakinnyi ku giti cyabo, cyangwa se igihe ibyo bikorwa by’imikino byatwaye, bigatumwa bigarukwaho cyane.
Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ingabo na police mu kagari ka Murama i Nyamata mu karere ka Bugesera tariki 31/12/2013 hatahuwe ingo zengerwamo kanyanga. Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 30 za Kanyanga na litiro 830 za melase yifashishwa mu guteka kanyanga.
Bamwe mu bagenzi barinubira ko batigeze bizihiza ubunani bari kumwe n’imiryango yabo, bitewe n’uko abakora mu ngendo batagiye ku mirimo; bagasaba ko abashinzwe gutwara abantu n’ibintu bajya bagena abakora ku minsi y’akaruhuko, aho gufunga imiryango.
Nyuma y’imyaka hafi 20 uwitwa Roza Burizihiza abana n’agahinda ku mutima katumaga yumva atabona uwitwa Umuhutu wese imbere ye kubera ukuntu bamwe muri bo bamuhemukiye mu gihe cya Jenoside, ubu noneho yiyunze n’abaturanyi be, kandi ibi byahinduye benshi.
Bisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, amazu acumbikira abagenzi atandatu yashyizweho ingufuri kubera agasuzuguro no kudashyira mu bikorwa ibyasabwe n’ubuyobozi.
Abaturage batuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke bafite ibikorwa byahungabanyijwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushombonera cy’Umujyi wa Gakenke barasaba kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo.
Abakora imirimo nsimburagifungo basaga 250 mu karere ka Rusizi barayicitse nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca, abenshi mu bafashwe bavuga ko ngo bashaje bityo ngo bakaba batagifite imbaraga zihagije zo kwirirwa muri iyo mirimo.
Ntaganira Vedaste w’imyaka 57 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Rutobotobo mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata yafatiwe mu cyuho arimo kubagara ibiti bitatu by’urumogi yari yarahinganye n’ibishyimbo.
Nyuma yaho abantu bacuruza inkwi n’amakara mu mugi wa Kibungo babaye benshi bigatera impungenge ko amashyamba yaba asarurwa mu kavuyo, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yahaye inshingano ubuyobozi bw’ibanze bwo kugenzura abantu bacuruza amakara n’abacuruza inkwi ko bafite ibyangombwa byo gusarura ishyamba.
Abatuye mu mirenge ya Kigabiro, Munyaga, Munyiginya na Mwurile mu karere ka Rwamagana batangiye umwaka wa 2014 bafite abafashamyumvire ngo bazafasha abubatse ingo n’urubyiruko rubyitegura kumenya amahame remezo y’imibanire mu ngo ndetse n’imyitwarire ikwiye ngo urugo rube rwiza.
Umunyarwanda Daniel Komezusenge yatorewe kuba umuyobozi wa Komite ishinzwe abanyamuryango mu Nama Nkuru y’Urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Youth Council).
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu barangije umwaka wa 2013 babaga inka 61 zavuye mu mafaranga bakusanyije ngo bishimire uburyo barangije umwaka wa 2013 umwaka utarabaguye neza kubera intambara zabereye muri Congo umurenge wa Bugeshi wegereye.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abakorerabushake mu Rwanda (Rwanda Volunteers Organization) rurasaba ko inteko ishinga amategeko yashyira manda y’umukuru w’igihugu ku myaka itanu, kuko irindwi isanzweho rusanga ari myinshi.
Rukara Emmanuel w’imyaka 72 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagali ka Bugamba mu Karere ka Gatsibo, yiyahuje ibinini by’imbeba mu rukerera rwo kuwa 30 Ukuboza uyu mwaka ahita yitaba Imana.
Ukwizagira Gaspard uzwi ku izina rya Macenga, Nzasabimfura Emmanuel uzwi nka Alfred w’imyaka 22 na Ntibitonda Félix uzwi nka Felisi w’imyaka 29 bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Gasaka bakekwaho kwica abana b’abakobwa batatu bagakomeretsa n’undi w’umuhungu.
Ikibazo cy’amashyamba atemwa agatwikwamo amakara agurishwa mu gihugu cya Congo kimaze gufata intera kuburyo ubuyobozi butabyitondeye bwazasanga amashyamba yarashize kandi agomba kongerwa.
Mukarugwiza Mariya wo mu mudugudu wa Mucyamo mu murenge wa Kamembe amaze icyumweru kimwe abyaye avuga ko kuva umugabo witwa Senga w’umuturanyi we amuteye inda ngo atigeze amuba hafi ngo agire icyo yamufasha.
Nyuma y’umwaka n’igice, imiryango itatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ituye mu mudugudu wa Rususa mu murenge wa Ngororero ikomeje kuba mu mazu yatobaguritse ibisenge ikaba itabaza ngo babafashe kubona isakaro.
Ku mugoroba wo kuwa 30/12/2013 umuyaga udasanzwe wasenye amazu atandatu unangiza imyaka y’abatutage mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera.
Inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu zirahamagarira abaturage babitse ibikoresho bya gisirikare kubitanga kuko bikomeje gukoreshwa mu guhungabanya umutekano kandi bitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu gihe abacuruzi b’inka bavuga ko abakiriya b’inyama babaye benshi kubera iminsi mikuru, abazikura mu masoko y’akarere ka Nyagatare bavuga ko gutwara inka zitaziritse bigoranye dore ko ngo kugenda ziziritse ku modoka birangirana n’uyu mwaka wa 2013.
Ikusanyirizo ry’amata ryafunguwe mu mwaka wa 2009 na Minisitiri w’intebe nyuma yaho gato ryaje guhita rifunga imiryango kubera ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ndetse no kutiga neza umushinga.
Umunyarwanda wari wafashwe n’ingabo za Congo zikorera Kibumba n’umupaka wa Kabuhanga taliki ya 29/12/2013 yaje kurekurwa taliki ya 29/12/2013 umuryango we ushoboye gutanga amadolari y’abanyamerika 50.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umwaka wa 2013 urangiye abaturage bamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) babarirwa kuri 73%. Ngo ariko hari ingamba zafashwe kuburyo mu ntangirizo z’umwaka wa 2014 abo basigaye nabo bazayatanga.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro ko iyo umuntu atangiye kwiyumva ukwe undi ukwe, buri wese aba nyamwigendaho, bityo bagatandukanya ingufu zabo kuruta uko bari kuzishyira hamwe bakagera ku bikorwa binini by’iterambere.
Rwibasira Innocent w’imyaka 48 y’amavuko afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki ya 30/12/2013, nyuma yo gufatanwa mashine “laptop” ebyiri azibye mu biro by’akarere ka Ruhango.
Kuri Bonane hateganyijwe igitaramo cyo guhuriza hamwe abahanzi bafite uburambe mu muziki ndetse n’abahanzi bakiri bato, ibi benshi bakaba bemeza ko ari ikintu cyiza cyane kuko hazabaho kuzuzanya k’umuziki nyarwanda wa cyera n’uw’ubu.
Bamwe mu banyamadini mu karere Muhanga batangiye kuvuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ijyana n’ibyanditswe byera byo muri Bibiliya.
Umunyamakuru Dj Adams umaze kumenyekana cyane nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika nyarwanda, yateguye igitaramo cy’umwimerere cyo gusoza umwaka yise “2013 to 2014 Full Live Countdown party” iki gitaramo kikaba kizagaragaramo abahanzi bakora injyana y’umwimerere gusa.
Twagirumukiza Innocent n’umugore we Nyiranizeyimana Jacqueline baremeza ko babanye neza, nyuma y’amazi arenga umunani bitabira gahunda z’akagoroba k’ababyeyi nyamara umuryango wabo wari ugeze mu marembera.
Mu rwego rwo gutegura irushanwa rya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014, ikipe y’igihugu ya Mauritania kuva ku cyumweru iri mu Rwanda, ikaba ikina na Rayon Sport umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/12/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Mu mujyi wa Karongi huzuye igorofa y’amazu atatu yitwa ’Kivu Plaza’ yubatswe n’ishyirahamwe ’Munywanyi’ ry’abagabo batatu. Iyo gorofa biravugwa ko ishobora gutahwa ku mugaragaro mbere y’uko umwaka wa 2013 urangira.