Rweru: Abajura batoboye inzu maze biba ihene enye
Abajura bataramenyeka batoboye inzu y’uwitwa Ntawusigiryayo Charles utuye mu murenge wa Rweru mu kagari ka Nemba mu kagari ka Rwiminazi mu karere ka Bugesera maze bamwiba ihene ze enye.
Ntawusigiryayo avuga ko aba bajura bazimyibye tariki 02/01/2014 ubwo yari avuye mu rugo gato agiye ku gasenteri maze agarutse asanga bacukuye inzu maze batwara ihene zari mu nzu.
Yagize ati “uwazibye yari yanshunze kuko sinigeze mpatinda nagiye kandi n’ihene ntizigeze zitaka ahubwo nagarutse mpita nzibura none ubu ndi mu kababaro gakomeye kuko nizo narintezeho amafaranga yo kwikenura”.
Ntawusigiryayo avuga ko afatanyije n’abaturage bagerageje gushakisha ariko ihene ze baziburiye irengero akaba akeka ko abazibye bazambukije umupaka bakaba bazijyanye mu gihugu cy’u Burundi dore ko kuva aho atuye no kuhagera atari kure.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru bukaba busaba abaturage gukaza amarondo kugirango hirindwe ubujura nk’ubwo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|