Bugesera: Umwe arafunzwe undi aracyashakishwa bazira gukomeretsa abantu batatu

Hagumimana Vedaste w’imyaka 38 y’amavuko ari mu mabiko ya polisi nyuma yo gutema mugenzi we mu mutwe witwa Kageruka Jean w’imyaka 43 y’amavuko none akaba arwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Hagumimana ukomoka mu karere ka Kicukiro mu kagari ka Kigarama mu mujyi wa Kigali ariko yakoranaga na Kageruka aho bubaka agakiriro mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “uyu Kageruka yari yarampaye icumbi ariko akaba yaranyirukanye tumaze gusangira mu kabari inzoga bituma tugirana ubushyamirane aribwo bwaje gutuma turwana maze arankubita nanjye mpita mutema mu mutwe”.

Hagumimana asaba imbabazi kuko ngo yabitewe n’inzoga yari yanyoye zamubujije kugira ubwihangane.

Nyuma y’urwo rugomo rwabaye tariki 02/01/2014, Kageruka we yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bikuru Nyamata mu gihe Hagumimana yajyanwe gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata aho azakorerwa idosiye maze agashyikirizwa urukiko.

Undi arashakishwa na polisi nyuma yo gukomeretsa abantu babiri abateye amabuye

Nshamatwi Samuel w’imyaka 25 y’amavuko we arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutera amabuye agakomeretsa abagabo babiri none bakaba barwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata.

Ibi byabereye mu murenge wa Musenyi mu kagari ka Musenyi mu mudugudu wa Gakurazo mu karere ka Bugesera, ubwo bari mu kabari k’uwitwa Mukangarambe Pascasie nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi, Murwanashyaka Oscar.

Yagize ati “uyu Nshamatwi yagiranye ubushyamirane na se umubyara witwa Dushimirimana Emmanuel ubwo basangiraga mu kabari, maze barabakiza undi aho guhita ataha yatangiye gutera amabuye maze akomeretsa bikomeye uwitwa Basenyerahe Francois w’imyaka 47 ndetse agakomeretsa na se bikomeye”.

Murwanashyaka avuga ko Nshamihigo yahise atoroka akimara gukomeretsa abo bagabo mu mutwe, kuri ubu akaba ashakishwa n’inzego za polisi zifatanyije n’abaturage kandi bakaba bizeye ko azafata akabihanirwa.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata buratangaza ko burimo kwitaho abo bagabo kuburyo bazasezererwa vuba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka