Ni nyuma yo gutakaza imikino myinshi muri premier league ku buryo uretse no kuba yatwara igikombe benshi mu bafana bayo basanga no kuzagaruka mu makipe ane akomeye muri shampiyona y’Ubwongereza (big four) ari ikintu gikomeye kitapfa no kwizerwa bagereranije umukino ikina n’imyitwarire y’umutoza wayo David Moyes mu mikino imaze gukina ayitoza.
Bamwe mu bafana bayo mu Rwanda barushijeho kwibaza byinshi kuri iyi kipe n’umutoza wayo,nyuma y’aho iyi kipe, imbere y’abafana bayo Old Trafford yantsinzwe.

Ku mugoroba w’ubunane, imbere y’abafana bayo ku kibuga cyayo cya Old Trafford Manchester United yantsinzwe ibitego 2-1n’ikipe ya Tottenham Hospurs yari imaze igihe nayo ititwara neza. Igitangaje akaba ari uko Tottenham yari imaze iminsi mike itsinzwe na Manchester City ibitego 6-0 ndetse na Liverpool ibitego 5-0.
Gutsindwa kwa Manchester United igaragara nk’itagifite ba byugariro ndetse n’abataka batyaye, kwatumye irushaho kumanuka ku rutonde rwa shampiyona aho yavuye ku mwanya wa 6 yari iriho ikagera ku mwanya wa 7 n’amanota 34.I kaba irushwa na Arsenal ya mbere amanota 11 yose.
Alphonse ni umufana w’ikipe ya Manchester United. Avuga ko mu myaka ishize yajyaga kureba umupira yizeye ko ikipe afana iri bubone insinzi byanze bikunze, yanganya cyangwa yatsindwa akabifata nk’ibyago kuko bitakundaga kubaho.
Nyamara ubu ngo asigaye ajya kureba umupira kuko awukunda kuko uko agiyeyo aba yizeye ko Manchester iri butsindwe n’ikipe iyo ariyo yose bihura. Yongeraho ko atangara cyane iyo itsinze kuko ntabyo aba yiteze.
Gusa avuga ko kuva yahabwa David Moyes atakiyifata nk’ikipe ikomeye yatanga ikizere nubwo iyo urebye neza usanga nta cyahindutse cyane ku bakinnyi bayikiniraga umwaka ushize bagatwara igikombe.

Alphonse atekereza cyane uko kubura kw’ikipe ya Manchester United mu marushanwa ayariyo yose mu Burayi byaba bimeze kuri yo no ku bafana bayo.
Mu yindi mikino yabaye tariki 01/01/2014, Arsenal yatsinze Cardiff City ibitego 2-0, Swansea itsindwa na Manchester City 2-3, Liverpool itsinda Hull City 2-0, naho Chelsea itinda Southmphton 3-0.
Kugeza ubu Arsenal ni iya mbere n’amanota 45, Manchester City ni iya 2 n’amanota 44, Chelsea iya 3 n’amanota 43, Liverpool ni iya 4 n’amanota 39.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bayihaye indaramabuno?ayo namarozi sigusa