Nyanza: Nyir’urugo rwaturikiyemo gerenade igahitana abana be babiri yatawe muri yombi
Nyuma y’igisasu cyaturikiye mu rugo rwa Uwimana Eric utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ndetse kigahitana abana be babiri tariki 30/12/2013 ubu yatawe muri yombi nyuma yo kuba yashakishwaga.
Umuvugizi wa Polisi w’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara CSP Hubert Gashagaza mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 2/01/2014 yatangaje ko uyu mugabo ari mu maboko ya polisi akaba afungiye kuri poste ya Muyira mu karere ka Nyanza.
Yagize ati: “Twamufashe tubanza kumuha uburenganzira bwo gishyingura abana be ubu tumukurikiranyeho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butewe n’amategeko no kuba yarabaye intandaro y’urupfu rw’abana be babiri”.

Uyu muvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko mu iperereza ry’ibanze bakoze ryerekanye ko abana be bari mu cyumba cya se bagakinisha icyo gisasu kibaturikana bombi bagahita bapfa ntawe ugeze kwa muganga.
Ngo icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko uhamye nacyo ahanishwa igihano cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko CSP Hubert Gashagaza umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara abivuga.
Hagati aho asaba abaturage kwirinda gutunga intwaro mu buryo bunyuranyuje n’amategeko ndetse n’abakizitunze akabasaba kwihutira kuzitanga.
Abana bahitanwe n’iyi gerenade barimo uwitwa Bwiza Bertin w’imyaka 11 na murumuna we Akimana David w’imyaka 9 ni bene Uwimana Eric w’imyaka 45 y’amavuko na Byukusenge Odila w’imyaka 40 y’amavuko.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni Vincant Nonese,uwomuntu,wavuzengo uwomugabo,yakurkirnirwahanze arumva aritungo kuburyo bakenarikabagoboka ahubwo ahanwebihgije. Murakoze.
Uyu mugabo nukuri arababaje.Kubura abana byonyine ni agahinda karenze,none bigeretseho nogufugwa.Nyina wabana we arabyifatamo ate ko nuwari kumuhoza bamufunze.Byba byiza akurikiranywe ari hanze