Ngororero: Abakina imikino y’intoki bagiye kongera kubona ibibuga
Nyuma y’umwaka n’amezi ibibuga rukumbi byakinirwagaho imikino ya volleyball na basketball byari mu mujyi wa Ngororero bisenywe, ubu abatuye umujyi bagiye kubona ibindi bibuga kuko byatangiye kubakwa.
Ibyo bibuga bya volleyball na basketball birubakwa ku nkunga ya Paruwasi Gaturika ya Rususa, bikaba birimo kubakwa ku kigo cy’amashuri cya ASPADE mu murenge wa Ngororero nko muri kilometero imwe uvuye mu mujyi rwagati.
Nubwo ibyo bibuga biri kure y’umujyi ugereranyije n’ibyahahoze, urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe riharanira guteza imbere siporo mu karere ka Ngororero (Ngororero Sport Association) bavuga ko ari kimwe mu bisubizo ku birebana n’iterambere ry’imikino.

Umukozi uhoraho w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Ngororero, Turahimana Ferdinand, aherutse gutangaza ko bazakomeza gushaka abandi bafatanyabikorwa bafasha akarere kuzamura ibikorwa remezo harimo n’ibirebana n’imikino.
Ikibazo cy’ibibuga by’imikino itandukanye bikiri mbarwa mu karere ka Ngororero bikomeje kuba imbogamizi ku iterambere rya siporo cyane cyane ku rubyiruko rushaka kugaragaza impano zarwo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|