Nyamasheke: Abamotari biyemeje kubungabunga umutekano no kugabanya amakosa kugira ngo batere imbere

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari) bo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko kurwanya impanuka no kugabanya amakosa yo mu muhanda bituma babasha kwiteza imbere kuko ngo icyo gihe nta bihano bacibwa, maze amafaranga bari gutanga nk’ibihano bakayakoresha mu mishinga ibateza imbere.

Ibi byatangajwe na bamwe mu bamotari bo mu karere ka Nyamasheke ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3/01/2014 bari mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego rw’aka karere.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Jules Rutayisire waganiriye n’abamotari basaga 50 bo ku nsisiro (Centre) za Buhinga na Ntendezi ubwo basozaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda.

Yongeye kubasaba kubungabunga umutekano birinda impanuka zikunze gutezwa n’abakora aka kazi ko gutwara abagenzi kuri moto kandi abasaba ko bakwirinda amakosa akunze kubaviramo gucibwa amande y’amafaranga kubera ko iyo bahanwe bituma batabasha kugera ku iterambere ryabo nk’uko babyifuzaga.

Supt. Rutayisire yasabye abamotari kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo kuko ari byo byabarinda amakosa, ari na yo abaviramo guhanwa bacibwa amafaranga kandi bagakwiriye kwitwara neza kugira ngo ayo mafaranga y’amande bacibwa abagirire umumaro.

Supt Rutayisire yagize ati “Iyo moto uyikoresheje neza, ikuvana aho wari uri ikakuzamura mu mibereho yawe.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, Supt. Jules Rutayisire ubwo yaganiraga n'abamotari bo kuri Centre za Buhinga na Ntendezi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, Supt. Jules Rutayisire ubwo yaganiraga n’abamotari bo kuri Centre za Buhinga na Ntendezi.

Uyu muyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke yongeye gusaba abamotari kurwanya ibyaha by’ubwoko butandukanye, dore ko ngo abantu benshi bahungabanya umutekano bakunze gutega moto.

Ku bw’ibyo, abamotari bakaba basabwa gufatanya n’inzego zishinzwe umutakano kugira ngo bajye batanga amakuru ku gihe y’aho bakeka icyahungabanya umutekanio kugira ngo gikumirwe hakiri kare.

Bamwe mu bamotari baganiriye na Kigali Today badutangarije ko ibiganiro bahawe byababereye ingirakamaro kandi bagahamya ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo impanuka zo mu muhanda ziterwa na moto zicike burundu ndetse bakavuga ko bagiye kurandura amakosa bakoraga kugira ngo birinde ibihano bahabwa kuko bibadindiza mu iterambere.

Umwe muri bo yagize ati “Hari nk’igihe ukora ikosa, bakaguca amande y’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000) mu gihe ayo mafaranga washoboraga nko kuyagura ipine rishyashya.”

Uyu mumotari yakomeje avuga ko mu gihe umumotari yirinze amakosa, yakoresha neza amafaranga akorera akamufasha gutera imbere aho kugira ngo inyungu yagakwiye gutahana igende mu mande, aho rimwe na rimwe bisumba n’ayo yakoreye bigatera igihombo.

Icyumweru cyo kubungabunga umutekano wo mu muhanda cyatangiye tariki ya 23/12/2013, kikaba cyararanzwe no gutanga ubutumwa ku bakoresha umuhanda, by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bakangurirwa ku kutagendera ku muvuduko ukabije, kwirinda gutendeka ndetse no kwambara kasike (casque) ku bamotari n’abo batwaye.

Iki cyumweru kandi cyaranzwe no gukangurira abanyamaguru uburyo bagomba gukoresha umuhanda bubahiriza kugendera ahabugenewe ndetse abantu bose n’abatwara ibinyabiziga by’umwihariko bongera kwibutswa kubungabunga umutekano muri rusange, cyane cyane barwanya ibiyobyabwenge kandi bagatanga amakuru y’aho bakeka ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka