Bugesera: Hatahuwe urwengero rwa kanyanga na litiro 830 za melase yifashishwa mu guyiteka

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ingabo na police mu kagari ka Murama i Nyamata mu karere ka Bugesera tariki 31/12/2013 hatahuwe ingo zengerwamo kanyanga. Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 30 za Kanyanga na litiro 830 za melase yifashishwa mu guteka kanyanga.

Uretse Kanyanga na Melase, hanafashwe n’urumogi udupfunyika 630. Ingunguru 10 ndetse n’ibijerekani byifashishwa mu guteka Kanyanga nabyo byafashwe.

Mu bafashwe, harimo umugabo w’imyaka 58, Semabumba Yonasi ndetse na Batamuriza Charlotte w’imyaka 23.

Ibyo bigunguru batekamo kanyanga bisa n’ibimaze igihe kirekire bikoreshwa kuko byatangiye gusaza no guhindana kubera umuriro babicaniriza.

Ibijereka n'ibigunguru byifashishwa mu guteka kanyanga.
Ibijereka n’ibigunguru byifashishwa mu guteka kanyanga.

Semabumba Yonasi wafatiwe muri urwo rwengero avuga ko kanyanga yafatanwe ari iyo yaguze kugirango azayinywe kuri bonane ari kumwe n’umuryango we, naho udupfunyika tw’urumogi two ngo ni umuti yari agiye guha inyana ye irwaye.

Batamuriza we ngo akurikije igihombo ahuye nacyo nyuma yo kumumenera imari arakangurira buri wese kubireka ndetse akaba anabisabira imbabazi mu ruhame.

Mu kagari ka Murama hamaze igihe havugwa bamwe mu bahatuye bateka kanyanga abandi bakazicuruza. Icyakora ngo ubuyobozi ntibuhwema kubirwanya nk’uko bivugwa na Uwera Justine uyobora akagari ka Murama.

Yagize ati “birababaje kuba hari n’abasaza bafatanywa ibiyobyabwenge babicuruza cyangwa babinywa”.

Ibyo basanze batetse bahise babimena.
Ibyo basanze batetse bahise babimena.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera buvuga ko Kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano zigaragara nk’iziza ku isonga mu kuba intandaro y’ibihungabanya umutekano. Muri iyi minsi mikuru, inzego zishinzwe umutekano zikaba zongereye umurego mu kubirwanya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka