Rutsiro: Mu rubyiruko 5029 bipimishije ku bushake, 47 basanga baranduye SIDA
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, Pascal Nzasabimana yabwiye urubyiruko ko imibare igaragaza uko ubwandu bwa Sida buhagaze mu rubyiruko ihangayikishije, arubwira ko kwifata ari bwo buryo bwonyine bwarufasha kwirinda, bakumva bibananiye burundu bagakoresha agakingirizo.
Ibi yabivuze ahereye ku mibare itangwa n’ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro giherereye mu murenge wa Ruhango, aho mu rubyiruko 5029 bipimishije ku bushake, 47 muri bo basanze baramaze kwandura virusi itera SIDA.
Ati “niba uku mwicaye aha umwe ku ijana yaranduye, ni ikibazo gikomeye, kuko twaje kubara dusanga mu bantu bakiriwe n’icyo kigo, umwe ku ijana afite ubwandu. Ibi biradusaba ko dukomeza wa muco wo kwifata, hanyuma igihe byatunaniye tugakoresha agakingirizo.”
Nubwo yavuze ko uwananiwe kwifata yakoresha agakingirizo, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro yongeye gushimangira ko kwifata ari bwo buryo bwiza nyabwo buhamye bushobora kurinda umuntu 100%.

Ati “iyo utifashe, ugakoresha agakingirizo, murabizi ntabwo karinda 100%, ariko kwifata bikunaniye burundu, pfa kugashyiramo kugira ngo wirinde.”
Mu myaka itatu ikigo cy’urubyiruko cya Rutsiro kimaze gikorera mu murenge wa Ruhango, cyakunze kwibanda ku bikorwa bijyanye n’ubukangurambaga mu rubyiruko kibashishikariza kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndagagitsina ndetse n’inda zitateguwe.
Kigitangira cyakoranaga na PSI, ariko mu kwezi kwa karindwi muri 2012 cyaje gushyikirizwa inama y’igihugu y’urubyiruko gitangira kwagura ibikorwa byacyo, hazamo ibijyanye no kwigisha imyuga.
Icyo kigo gisoje umwaka wa 2013 cyishimira ko abana 13 barangije kwiga ibijyanye no kudoda, n’abandi 198 bize ibijyanye no gukoresha mudasobwa, bose hamwe bakaba barahawe impamyabumenyi tariki 20/12/2013.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mubare wabarwaye ni mwinshi kuko niba ari kubushake murumva ko abemeye kwipimisha nuko ntacyo bikekaga ubwo abikeka batagiyeyo nibo benshi kurenza uwo mubare wagaragaye.