Mauritania yatsinze Rayon Sport 2-1 mu mukino wa gicuti

Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sport n’ikipe y’igihugu ya Mauritania kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 31/12/2013, warangiye Mauritania itsinze Rayon Sport ibitego 2-1.

Muri uwo mukino wari ugamije gufasha Mauritania kwitegura imikino y’igikombe cya CHAN izabara muri Afurika y’Epfo kuva tariki 11/1/2014, iyo kipe yo mu majyarugugu y’uburengerazuba bw’Afurika yagaragaje ishyaka ryinshi cyane mu gice cya mbere kurusha Rayon Sport.

Ku munota wa karindwi gusa, Mauritania yahise ibona igitego cya mbere kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryakozwe na Serugendo Arafat mu rubuga rw’amahina.

Muri uwo mukino waranzwe n’amahane menshi ahanini kubera gushaka gutsinda ku mpande zombi, amakipe yagarageje gukomeza gushakisha ibitego ariko igice cya mbere kirangira Mauritania ariyo iyoboye n’igitego 1-0.

Intangiro z’igice cya kabiri cyagaragayemo kwiharira umupira no gusatira cyane ku ruhande rwa Rayon Sport, byatumye inabona igitego ku munota wa 50 gitsinzwe na Hamissi Cedric kuri ‘Coup Franc’.

Umukino wa Rayon Sport na Mauritania waranzwe n'ishyaka ryinshi rivanzemo n'amahane.
Umukino wa Rayon Sport na Mauritania waranzwe n’ishyaka ryinshi rivanzemo n’amahane.

Nyuma yo kunganya 1-1, amakipe yombi yakinnye umukino mwiza, buri yose ishaka uko yabona igitego cya kabiri. Meddie Kagere na Hamissi Cedric bapfushije ubusa amahirwe bagiye babona yashoboraga guhesha Rayon Sport igitego cya kabiri.

Nyuma yo gusimbuza abakinnyi benshi ku mpande zombi, umukino waranzwe n’ingufu cyane ariko amahirwe aba aya Mauritania, ubwo ku munota wa 87 yabonaga igitego cya kabiri cyayihesheje intsinzi.

Uwo mukino wanafashije Rayon Sport gutangira kwitegura umukino w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), izakina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville 7/2/2013 i Dolisie muri Congo.

Ikipe y’igihugu ya Mauritanira irahita yerekezamuri Uganda aho izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo guhugu ku wa kane tariki ya 2/1/2014, Uganda nayo ikaba irimo kwitegura imikino ya CHAN.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka