Gatsibo: Barinubira imikorere y’umwarimu SACCO

Abarimu batandukanye bo mu Karere ka Gatsibo baranenga imikorere y’Umwarimu SACCO, ishami ryo mu Murenge wa Kabarore ari naryo rikuru muri aka Karere kubera serivisi ibaha bavuga ko ari mbi.

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, umurongo wari muremure kuri iyi SACCO baje gufata amafaranga kugira ngo nabo bazizihize Ubunani bifashe neza, ariko abenshi muri bo batashye batayabonye, abandi bayabona bahamaze amasaha menshi.

Abarimu twabashije kuvugana nabo bavuze ko bababazwa no kubona bahabwa serivisi mbi muri Banki yakabaye ibitaho kurusha izindi zose.

Uwitwa Mukamurenzi, ufite umwana umaze icyumweru kimwe avutse ariko yahawe nimero ya 280, bivuze ko yagombaga kubona amafaranga nyuma y’abandi bantu 279, abonye ko umwana we yaza kuhagirira ikibazo ahita yitahira.

Ibiro by'Umwalimu SACCO ishami rya Kabarore.
Ibiro by’Umwalimu SACCO ishami rya Kabarore.

Undi utashatse ko tumuvuga izina yagize ati: “Umushahara tuwubona twawuvunikiye, nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma dutonda umurongo nk’aho twaje gusaba, bimaze igihe twifuza ko bahindura abakozi bakora kuri za guichet.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abasanga biterwa n’uko iyi SACCO, ifite imyanya itanu gusa iba igomba guhemba abarimu barenga ibihumbi bitatu bakorera mu Karere ka Gatsibo kandi akenshi iyo bumvise ko umushara waje, hafi ya bose barahahurira.

Migambi Jean Bosco umuyobozi w’iri shami ry’umwarimu SACCO nkuru ya Kabarore, avuga ko nabo ntako batagize ahubwo uko kugenda gacye byatewe n’uko imishahara yasohokanye n’ibirarane bari bafite bigatuma abarimu bazira rimwe.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMWARIMU SACCO- GATSIBO, NIHATARI KURI SERVICE CUSTOMER CARE WAPI, KWITABA 4NE NIBYO BASHYIRA IMBERE CYANE, (Credit manager) IKIFUZO NUKO HAKORWA MUTATION, HAKAZA ABANDI!

NGABONZIZA Bosco yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka