Nyanza: Kwa Uwimana havumbuwe igisasu nyuma y’uko ikindi gihitanye abana be babiri

Mu rugo rwa Uwimana Eric w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza havumbuwe igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kiri munsi y’igitanda nyuma y’uko hari hashize iminsi mike ikindi nacyo cyari iwe mu cyumba gihitanye abana be babiri.

Ngo ubwo polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yakoraga ibikorwa byo gusaka muri urwo rugo ahagana saa cyenda z’amanywa tariki 02/01/2014 yahatahuye ikindi gisasu cyari munsi y’igitanda mu cyumba kimwe n’icyo abo bana be baguyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Gasore Clement, ati: “Byahise byerekana ko nyir’urwo rugo yari atunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko zari mu cyumba cy’inzu ye”.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Muyira avuga ko andi makuru bamenye agikomeje gusesengurwa ari uko abana bapfuye umwe afite imyaka 11 n’undi afite 9 y’amavuko batezwe ibyo bisasu na se ngo bapfe kuko atabemeraga nk’abana yabyaye.

Nyir’urugo Uwimana Eric ubu ari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha nabwo buyishyikirize urukiko aregwa gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bikaba intandaro y’urupfu rwa bariya bana be barimo uwitwa Bwiza Bertin na murumuna we Akimana David.

Umuvugizi wa Polisi w’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara CSP Hubert Gashagaza avugana na Kigali Today yaburiye abaturage abasaba kwirinda gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati: “Uwaba afite intwaro ayitunze mu buryo butemewe n’amategeko yayitanga ku neza kuko iyo ayifatanwe bimukururira ibihano ndetse rimwe na rimwe ikaba yahitana nabo mu muryango we”.

Icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo biraboneka ko asanzwe ari umwicanyi ruharwa!
Ariko se Leta yacu noneho izagenza ite aba bicanyi koko?
Kubafunga ntacyo bibabwiye na gato.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka