Ngoma: Yakubise ifuni umwana we amuziza ko yamubujije kugurisha isambu
Mushumba Chrisostome w’imyaka 57, utuye mu mudugdu wa Murambi, akagali ka Nyamirambo, umurenge wa Karembo, akarere ka Ngoma, yakubise ifuni umwana we Mukamana Ernestine w’imyaka 26 amuziza ko yamubujije kugurisha isambu.
Mukamana wakubiswe ifuni ubu ari mu rugo iwabo nyuma yo gusezerewa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Zaza aho yahise ajyanwa akimara gukubitwa ifuni na se wahise atoroka.
Nkuko byatangajwe na Ngenda Mathias, uyobora umurenge wa Karembo wabereyemo iki cyaha, ngo tariki 01/01/2014 mu ma saa 13h00 Mukamana yakubiswe ifuni mu mutwe ariko kubwimana ntiyafata mu kico, maze arakomereka niko guhita ajyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karembo akomeza yemeza aya makuru akanavuga ko uwakoze ayo mahano yahise atoroka ariko ko agishakishwa ngo abe yaryozwa icyaha cyo gushaka kwica umwana we.
Ubwumvikane buke hagati ya Mukamana na se bwatangiye ubwo se yashakaga kugurisha isambu maze uyu mukobwa akabyanga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo butangaza ko ibibazo by’amasambu mu miryango bihari ngo nubwo bidakabije. Bwongeraho ko amakombirane ashingiye ku butaka ageza ku bwicanyi atari ahasanzwe.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|