Rusizi: Ababajwe nuko uwamuteye inda yamutereranye
Mukarugwiza Mariya wo mu mudugudu wa Mucyamo mu murenge wa Kamembe amaze icyumweru kimwe abyaye avuga ko kuva umugabo witwa Senga w’umuturanyi we amuteye inda ngo atigeze amuba hafi ngo agire icyo yamufasha.
Uyu mugore avuga ko ngo yageze aho atekereza gukuramo iyo nda yavutsemo umwana biramunanira kubera imbabazi yumvaga afite dore ko ngo yari afite abandi babiri nabo yabyariwe n’abandi bagabo muri ubwo buryo.
Mariya akeka ko icyatumye uyu mugabo ataza kureba umwana we ngo byatewe na mukeba we kuko ngo umunsi Mariya abyara ngo baraye barwana kubera ko batavuga rumwe n’uwo mwana wa Mariya dore ko ngo yavutse asa na se ndetse n’abana ba mukeba we mu buryo bukabije.

Mariya avuga ko yatunguwe no kongera gutwita kuko ngo yari yarafashe ingamba zo kutazongera kubyara icyakora ngo umubiri ni mubi kuko ngo yashidutse aryamanye nuwo muturanyi we ahita amutera inda gusa ngo agiye gufata izindi ngamba zo kutabyara burundu.
Mariya Mukarugwiza arasaba ubuyobozi kugira icyo bwumvisha uyu mugabo wamuteye inda kugirango amufashe kurera umwana we kuko ngo nta bundi bushobozi afite yewe ngo nubwo kwigurira igikoma kugirango abone amashereka ngo ntabwo ibyo bikaba byaramuteye ingeso yo gusabiriza kugirango abone uko yatunga uyu mwana.
Mariya avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge wa Kamembe abarizwamo ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yakigejejeho yimuriwe mu wundi murenge.
Nubwo ngo ntacyo yagikozeho icyakora ngo afite gahunda yo kukigeza ku wamusimbuye kugirango arebe ko hari icyo uwamuteye inda yamwunganira mu kurera umwana kuko ngo afite ubushobozi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe amanyamakuru ba Kigali today? Nagiraga ngo mbasabe niba bishoboka ko mwazadufasha mugakora inkuru ku iterambere intara y’uburengerazuba akarere ka Rusizi kamaze kugeraho, ndetse byaba nabyiza ibaye ifite namashusho yerekana ibikorwa byiterambere rimaze kugerwaho. Njye nkomoka I Rusizi ariko mbamumahanga.
Iyi nkuru ni iya Mariya gusa n’uwamuteye iyo nda. Nk’abasomyi ibi ntacyo bidufashije.
Murakoze.