Ruhango: Inyama n’isambusa ngo byatumye abura ubuzima bwe
Ndayisenga Jean Baptiste w’imyaka 24 wo mu mudugudu wa Karambo akagari ka Kubutare umurenge wa Mwendo yitabye Imana tariki 01/01/2014, azize kutishyura amafaranga y’isambusa n’inyama yariye kwa Musekera Vincent w’imyaka 62.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, avuga ko amakuru yahawe Musekera ari nawe ukekwaho kwica Ndayisenga, ngo yamubwiye ko uyu Ndayisenga yaje iwe akarya inyama 2 n’isambusa 2 akanga kumwishyura.
Umurambo wa Nyakwigendera ngo abaturage bawubonye mu gitondo cya tariki 02/01/2014, watemaguwe mu mutwe.
Umurambo wa Ndayisenga Jean Baptiste wajyanywe ku bitaro bya Gitwe kugirango harebwe icyamwishe, naho Musekera Vincent ukekwaho urupfu rwa Ndayisenga afungiye kuri poste ya polisi ya Mwendo.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo yasabye abaturage kugira umutima wo gukundana bagakunda ubuzima bw’abandi nk’uko bakunda ubwabo. Ikindi ngo ni uko bagomba kugira umutima utabarana kuko uyu musore ngo yari yatabaje cyane ntiyatabarwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega ubugome, uzi ko interahambwe zikiriho !!!!aha nzaba numva