Rayon Sport Volleyball Club yatangiye imyitozo yitegura shampiyona ya 2014
Nyuma yo kwemezwa ko izakina shampiyona ya 2014, ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club yamaze gutangira imyitozo ikorera kuri stade ntoya i Remera, ikaba yarihaye intego yo kuzegukana nibura umwanya wa kabiri.
Iyo kipe ifite icyicaro mu karere ka Nyanza ari nako kazajya kayifasha, mbere y’uko yimukira i Nyanza muri 2015, izajya ikorera imyitozo i Kigali, ikaba ikorera muri Stade ntoya i Remera.

Iyo kipe igizwe ahanini n’abahoze ari abakinnyi b’imena y’iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye yaguze mu yandi makipe harimo Musoni Fred wari Kapiteni wa APR VC, Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ wakinaga muri Qatar n’abandi.
Kapiteni w’iyo kipe Nsabimana Eric uzwi cyane ku izina rya ‘Machine’ avuga ko abakinnyi bose bagize iyo kipe bishimiye kuyijyamo, ngo uretse no kuba ibafata neza benshi muri bo bari banasanzwe bafana Rayon Sport mu mupira w’amaguru.

Ati “Tumeze neza rwose ndetse n’ibyo ubuyobozi bw’ikipe bwumvikanye n’abakinnyi byose bamaze kubibona. Njyewe na benshi muri bagenze banjye twanejejwe no kuza muri Rayon Sport kuko twari tunasanzwe tunafana ikipe yayo y’umupira w’amaguru. Badusabye rero kuyikinira njyewe ntabwo nari kwitesha ayo mahirwe”.
Abakinnyi iyo kipe ifite n’imyitozo ikomeye barimo gukora ngo bigomba kuzabahesha nibura umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2014 nk’uko bitangazwa n’umutoza wayo Nyirimana Fidele wagiye muri Rayon Sport amaze guhesha iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda igikombe cya shampiyona.

“Ubwo baduhaga ikipe, abayobozi ba Rayon sport badusabye ko tugomba nibura kuzegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona, ariko njyewe nkurikije imyitozo dukora, abakinnyi b’abahanga dufite ndetse n’ubushake nabo bagaragaza, nsanga n’igikombe dushobora kuzagitwara”; Machine.
Biteganyijwe ko shampiyona ya Volleyball izatangira muri Gashyantare 2014.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nifuzaga gukinira ikipe yanyu kuko ndi umukinyi wa hatari kugirango ikipe itere imbere.
nanyje iyokipe nayikinira kabisa.