Nyamata: Yafatiwe mu cyuho arimo kubagara ibiti by’urumogi yahinganye n’indi myaka
Ntaganira Vedaste w’imyaka 57 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Rutobotobo mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata yafatiwe mu cyuho arimo kubagara ibiti bitatu by’urumogi yari yarahinganye n’ibishyimbo.
Uyu mugabo yafashwe n’abaturanyi be nabo bihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi na polisi mu gitondo cyo kuwa 31/12/2013. Aho yari yararuhinze munsi y’urugo rwe ku kimoteri amenamo imyanda.
Ntaganira aho afungiye kuri polisi avuga ko yaruhinze abizi kandi abishaka ariko akaba yarashakaga kuzarukoramo umuti we ndetse n’uw’amatungo ye.

Yagize ati “ubu rwari rumaze amezi abiri n’igice nduhinze. Ndasaba imbabazi kuko nari nziko bibujijwe ariko narenze ku mabwiriza y’abayobozi”.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera irasaba abaturage kugendera kure ibiyobyabwenge nk’urumogi kuko uwabinyweye ata umurongo agakora ibyaha bitandukanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|