Umugabo yagerageje gucika polisi ayishyira atabizi imufatana ibiro 50 by’urumogi
Umugabo witwa Ndagijimana Francois ukora akazi ko gutwara taxi-voiture mu Mujyi wa Kigali ari mu maboko ya Polisi y’igihugu, ishami rya Gakenke nyuma yo gufatanwa ibiro 50 by’urumogi. Yagerageje gucika polisi ariko ntibyamuhira aza kuyishyira atabizi ubwo yafataga umuhanda werekezayo.
Uyu mugabo w’imyaka 51 yafatiwe mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 01/01/2013, yatangarije Kigali Today ko yabonye umugenzi wavaga mu Mujyi wa Rubavu yerekeza i Kigali amubwira ko afite agatwaro k’ubunyobwa bumvikana amafaranga ibihumbi 100 n’ubwo ubusanzwe byari ibihumbi nka 65 cyangwa 70.
Ndagijimana asobanura ko yatwaye uwo mugenzi n’umuzigo we atazi ko ari urumogi, yari yamubwiye ko ari ubunyobwa bufunze.
Ati: “hari abakomisiyoneri bamwe b’abakarasi ….aza kumbwira ko afite umugenzi ufite umuzigo ujya i Kigali, nzakumubaza uwo muzigo uwo ari wo ambwira ko ari ubunyobwa bufunze ibi bintu sinari kubifungura.”

Ubwo bageraga aho basanze mu muhanda hari bariyeri ya polisi, umugenzi yari atwaye ngo ni bwo yamubwira ko agomba gushaka uburyo bacika kuko atwaye urumogi yagerageje gucika, afata agahanda k’ibitaka kerekeza ku Biro by’Akarere ka Gakenke na Polisi ariko ntibyamuhira kuko yishyiriye Polisi atabizi.
Mu mugambo ye, Ndagijimana yagize ati: “ Ngeze kuri Checking ya polisi arambwira ngo ninkate kuko ngo imodoka ye irafashwe aba ari bwo ambwira ko harimo urumogi nakoresheje kwiruka cyane cyane ko nakizaga ko imodoka yanjye batayifata ndetse n’ubuzima agerageza kubikuramo aho twari tugeze tubura n’umuhanda wo gutobora noneho twijyana kuri polisi ariko tuhajya tutahazi.”
Ngo uwo mugenzi yakuyemo ibipfunyika bine by’urumogi abijugunya mu bigori, ariruka ubwo Polisi yari ibakurikiye yafashe urumogi n’umushoferi wari utwaye imodoka. Ndagijimana wigeze gufungirwa kandi gucuruza urumogi yemera icyaha cyo gutwara urumogi akagisabira imbabazi.
Supt. Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage kuko ari bo batanze amakuru kugira ngo atabwe muri yombi.

Ati: “… kugira ngo uyu muntu abashe gufatwa ni uko twagendeye ku makuru twari dufite kuri we. Abaturage bamubonye arupakira batanga amakuru kuri polisi; polisi igendera kuri ayo makuru ni yo mpamvu twaje gufata ruriya rumogi tukaba dushimira abaje kuduha amakuru kugira ngo tubashe gukumira ibiyobyabwenge.”
Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano bahanahana amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha birimo ibiyobyabwenge bikumirwe hakiri kare.
Ndagijimana aramutse ahamwe yahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5 ukurikije ingingo ya 594 y’amategeko ahana y’u Rwanda.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mugabo nahanwe amategeko y’ U Rwanda si uko akora , kudahana aho baytugejeje turahazi , none rero kugurisha urumogi nabyo byadukururira ubusambo