Igitera imbaraga Christiano Ronaldo cyamenyekanye

Umukinnyi Christiano Ronaldo yatangaje ibanga rituma ahorana imbaraga zidasanzwe ku bibuga, abantu basanga ari ibintu bisanzwe buri wese yageraho.

Uyu mukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ukinira ikipe ya Real Madrid, yatangarije ikinyamakuru AS gisohoka buri munsi muri Espagne akamaro ko gusubiza imbaraga umubiri hagati y’umukino arangije n’undi yitegura.

Yagize ati: “Gusubiza imbaraga umubiri ‘recuperation’ bigira akamaro kanini rwose kurusha n’imyitozo… bitewe n’imikino myinshi dukina, recuperation ni ngombwa cyane kurusha rwose n’imyitozo. Ikiruhuko ngiha agaciro kanini kugirango nzabashe gukina igihe kirekire gishoboka”.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester United mbere yo kwerekeza muri Real Madrid, aho yageze ntatezuke ku ntego yo kwitwara neza no guhiga bagenzi be mu buryo butandukanye harimo no gutsinda ibitego byinshi, ngo abaho ubuzima buri ku murongo.

Uyu mukinnyi udakunda kurara amajoro yishimisha, ngo afata ibiryo birimo ibyubaka umubiri ndetse n’ibitera imbaraga. Ngo iyo umukino wabereye iwabo, ahita afata imodoka ye agataha, maze akoga ahinduranya amazi ashyushye hagati ya degree 38 na 44 amaramo iminota itanu ndetse n’amazi akonje amaramo iminota 3, ibi akabikora iminota 30.

Ibi ngo yabitegetswe n’abaganga kugirango yihutishe igikorwa cyo gusubiza umubiri imbaraga.

Uyu mukinnyi uri mubahabwa amahirwe yo kwegukana ballon d’or tariki 13/01/2014 ngo asinzira amasaha atari munsi y’umunani buri munsi, gusa ngo nyuma y’imikino iba isaba imbaraga nyinshi ntabwo biba byoroshye kubona ibitotsi.

Kugirango abone ibitotsi, uyu mukinnyi ngo amara iminota itanu yiyuhagira amazi arimo imibavu ibi ngo bituma ubwonko butuza akarara neza bityo akarangwa n’amagara mazima rwose.

Jean Noel Mugabo

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rayon nikomeze itugaragarize ubutwari yagize nomumwaka ushize natwe tuyiri inyuma niduhembe abatoza ibindi ubundi.

SIMON yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Arsenal oyeeeee!!!

kibwa yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka