Nyamagabe: Bari mu maboko ya polisi nyuma yo kwica abana batatu bagakomeretsa undi umwe
Ukwizagira Gaspard uzwi ku izina rya Macenga, Nzasabimfura Emmanuel uzwi nka Alfred w’imyaka 22 na Ntibitonda Félix uzwi nka Felisi w’imyaka 29 bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Gasaka bakekwaho kwica abana b’abakobwa batatu bagakomeretsa n’undi w’umuhungu.
Ubu bwicanyi bwakozwe tariki ya 27/12/2013 mu masaha ya saa sita mu mudugudu wa Bisharara, akagari ka Nyarwungo umurenge wa Nkomane.
Nk’uko ubuyobozi bwa polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe bubivuga, ngo aba bagabo biyita abakozi ba Pariki ya Nyungwe bakaba barinjiye mu ishyamba ritandukanya pariki n’abaturage (buffer zone) basanga abana baragiye ihene n’intama bari no gutashya inkwi ngo batangira kubabaza uwababwiye kuragiramo no kubaka amafaranga, baranabakubita.
Aba bagabo ngo baje kwica aba bana babateye ibyuma ndetse bakabakata n’ingoto no mu matungo bari baragiye bakaba baratwayemo ihene ebyiri ndetse n’intama imwe.

Abitabye Imana ni Nyiranzacahinyeretse Marie w’imyaka 10, Mukeshimana Marigarita nawe w’imyaka 10 ndetse na Uwizeyimana Emmerance w’imyaka umunani, naho umuhungu witwa Ndabamenye Simeon w’imyaka 12 akaba yarabashije kubacika ariko bamuteye icyuma mu nda amara yasohotse ndetse yanakomeretse ku kaboko no mu musaya, ubu akaba arwariye ku bitaro bya Mugonero mu karere ka Karongi.
Uyu Ndabamenye niwe wabashije gutanga amakuru y’uko bahohotewe n’abahejwe inyuma n’amateka, mu batawe muri yombi hakaba harimo babiri.
N’ubwo aba bana biciwe mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe bakomoka mu murenge wa Mutuntu wo mu karere ka Karongi bihana imbibi, ndetse n’abakekwaho icyaha batawe muri yombi babiri bakaba ari abo muri uwo murenge wa Mutuntu naho uwa gatatu ariwe Ukwizagira akaba ari uwo mu murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe.
Iperereza kuri ubu bwicanyi riracyakomeje ngo ababukoze bashyikirizwe ubutabera.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|