Amakuru y’ingenzi yaranze imikino muri 2013

Umwaka wa 2013 urangiye, wabayemo ibikorwa byinshi by’imikino ariko hari ibyavuzweho cyane kurusha ibindi bitewe n’ibigwi byaranze amakipe cyangwa se abakinnyi ku giti cyabo, cyangwa se igihe ibyo bikorwa by’imikino byatwaye, bigatumwa bigarukwaho cyane.

Mu mupira w’amaguru

Mu mwaka wa 2013, havuzwe cyane ikipe y’igihugu Amavubi yitabiriye imikino y’amajonjora yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil kuva muri Kamena uyu mwaka, ariko ntiyitwaye neza kuko n’iyo tike itabashije kuyibona.

Mu itsinda rya munani yari iherereyemo, iri kumwe na Algeria, Benin na Mali, ikipe y’u Rwanda yarangije imikino y’ayo majonjora iri ku mwanya wa nyuma bikababa byaranatumye isoza umwaka wa 2013 yarasubiye inyuma cyane ikaba ibarizwa ku mwanya wa 133 ku rutonde rwa FIFA.

Kwitwara nabi kw’Amavubi byanatumye umunya Serbia Milutin Sredojevic Micho wayatozaga asezererwa ku mirimo ye, ikipe ihabwa umunyarwanda Nshimiyimana Eric unayitoza ubu.

Ikipe y’u Rwanda kandi mu Ukuboza 2013 yitabiriye imikino ya CECAFA yabereye muri Kenya isezererwa muri ¼ cy’irangiza itsinzwe na Kenya. Amavubi yari mu itsinda rya gatatu ryarimo Uganda, Sudan na Eritrea.

Ikipe y'u Rwanda Amavubi yaranzwe no gutsindwa cyane muri 2013.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yaranzwe no gutsindwa cyane muri 2013.

Ikindi cyavuzwe cyane mu mupira w’amaguru muri 2013, ni Rayon Sport yongeye gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka icyenda isa n’iyacyibagiwe, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’aho yimukiye mu karere ka Nyanza mu muri Kanama 2012.

Muri uwo mwaka kandi nibwo bwa mbere kuva yitwa AS Kigali, iyo kipe yagukanye igikombe cy’Amahoro cyanayihesheje kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Muri 2013 kandi hanavuzwe cyane inkuru yo gusenyuka kwa La Jeunesse yikuye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, mbere y’uko shampiyona itangira kubera ikibazo cy’amikoro igasimbuzwa Etincelles yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ikagarurwa mu cyiciro cya mbere.

Muri Volleyball

Mu mukino wa Volleyball, u Rwanda rwitwaye neza ku rwego rwa Afurika, kuko muri 2013, bwa mbere mu mateka ya Volleyball y’u Rwanda amakipe atatu yitwaye neza muri Afurika abona itike yo kujya mu gikombe cy’isi n’ubwo ho atabashije kurenga umutaru.

U Rwanda rwohereje ikipe ya Beach Volleyball mu gikombe cy’isi cyabereye muri Pologne mu bahungu n’abakobwa baterengaje imyaka 23, rwohereza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 muri Mexique ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 21 muri Turukiya hose mu gikombe cy’isi.

U Rwanda rwitabiriye ibikombe by'isi mu byiciro bitandukanye mu mukino wa Volleyball.
U Rwanda rwitabiriye ibikombe by’isi mu byiciro bitandukanye mu mukino wa Volleyball.

Muri Volleyball kandi, u Rwanda rwakiriye imikino y’akarere ka gatanu yarimo Misiri, Kenya Uganda, u Burundi n’u Rwanda, runahavana itike yo kuzajya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne mu mpera z’uyu mwaka wa 2014.

Muri Basketball

Muri 2013 U Rwanda rwitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasketball 2013) yabereye muri Cote d’Ivoire. Muri iyo mikino u Rwanda rwegukanye umwanya wa 10 mu makipe 16 yitabiriye irushanwa.

Basketball y’u Rwanda kandi muri 2013 yaranzwe no kwigaragaza kw’ikipe yitwa Espoir BBC yarangije shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ikanegukana igikombe cya shampiyona n’icya Playoff.

Mu mukino w’amagare

Bwa mbere mu mateka y’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ muri 2013 u Rwanda rwakinishije amakipe atatu (Akagera, kalisimbi na Muhabura), ndetse bwa mbere kandi u Rwanda rwambara umwenda w’umuhondo inshuro imwe, ubwo iryo siganwa ryatangiraga hakinwa agace ka mbere bita ‘Prologue’ maze umunyarwanda Hadi Janvier akabasiga, ahita yambikwa umwenda w’umuhondo.

Hadi Janvier yabaye umunyarwanda wa mbere wambaye umwenda w'umuhondo muri Tour du Rwanda.
Hadi Janvier yabaye umunyarwanda wa mbere wambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda.

Muri 2013 kandi, abakinnyi b’umukino w’amagare b’u Rwanda bakiri batoya barigaragaje cyane mu isiganwa ‘Tour du Rwanda’ ubwo mu gusiganwa bavaga i Rwamagana bajya i Musanze ahari intera ya kilometero 150, umusore Ndayisenga Valens w’imyaka 19 yegukanaga umwanya wa mbere.

N’ubwo isiganwa ‘Tour du Rwanda 2013’ ryegukanywe n’umunya Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone, ariko Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato bitwaye neza, binatuma Hadi Janvier na Ndayisenga Valens bashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi 24 ba mbere muri Afurika, batoranyijwemo umukinnyi wa mbere wabaye Vanjes Louis w’umunya Afurika y’Epfo.

Mu mikino y’abafite ubumuga

Muri 2013, ikitazibagirana mu mikino y’abafite ubumuga ni umudari wa zahabu wegukanywe na n’umunyarwanda Muvunyi Hermas mu gusiganwa metero 800, mu marushanwa y’isi mu gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye, yabereye Lyon mu Bufaransa.

Muvunyi Hermas yegukanye umudari wa zahabu nyuma yo kuba uwa mbere muri shampiyona y'isi ya Lyon.
Muvunyi Hermas yegukanye umudari wa zahabu nyuma yo kuba uwa mbere muri shampiyona y’isi ya Lyon.

Muri 2013 kandi, mu rwego rw’abafite ubumuga, u Rwanda rwakiriye amarushanwa y’igikombe cy’isi mu mukino wa sitball, maze rwegukana umwanya wa kabiri, naho igikombe gitwarwa n’Ubudage. Icyo gikombe cy’isi cyari cyitabiriwe n’u Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, u Burundi, Ubudage ndetse n’Ubusuwisi.

Imikino ya ‘Francophonie’

Muri 2013, u Rwanda rwitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, aho rwoherejeyo amakipe arimo umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 20, abasiganwa ku maguru, Judo, abasiganwa ku magare ndetse n’abo mu muco aharimo abaririmbyi ndetse n’abanyabugeni mberajisho.

N’ubwo ariko u Rwanda rwajyanyeyo amakipe menshi ndetse n’abakinnyi benshi, u Rwanda rwatahukanye imidari ibiri gusa, harimo uwahawe Claudette Mukasakindi wasiganwaga muri metero 10.000 akegukana umwanya wa gatatu uhwanye n’umudari wa Bronze.

Undi mudari wegukanywe n’itsinda ‘Abenegihanga’ ryahagarariye u Rwanda mu kuririmba maze ryegukana umwanya wa gatatu uhwanye n’umudari wa Bronze.

Iyo mikino kandi yaranzwe no gutoroka kuri bamwe mu bari bahagarariye u Rwanda muri iyo mikino aribo Rwatubyaye Abdoul wari mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 , ndetse na Ntizatureka Didier, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice bari mu itsinda ryaririmbaga.

Mu bindi byavuzwe mu mikino

Muri 2013 havuzwe amakipe ya APR FC na Police FC zasezerewe ku ikubitiro mu marushanwa mpuzamahanga zitabriiye.

Havuzwe kandi gusezera burundu mu ikipe y’igihugu kwa Olivier karekezi wahoze ari Kapini wayo, ndetse n’igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona ya Tanzania, cyahawe umunyarwanda Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Yanga yo muri icyo gihugu.

Habaye kandi isiganwa ku maguru rya ‘20 kilometeres de Kigali’ndetse na ‘Kigali International Peace Marathon’, havugwa ikipe y’igihugu ya Handball mu bakobwa batarengeje imyaka 19 yitabiriye igikombe cya Afurika muri Congo Brazzaville.

Haruna Niyonzima yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwaka wa 2013 muri shampiyona ya Tanzania.
Haruna Niyonzima yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2013 muri shampiyona ya Tanzania.

Havuzwe kandi kwitwara neza mu gusiganwa mu modoka kwa Davite Giancarlo uri ku mwanya wa mbere mu Rwanda, havugwa iyari Kaminuza y’u Rwanda yigaranzuye APR Volleyball Club ikayitwara igikombe cya shampiyona.

Bwa mbere mu Rwanda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangije gahunda yo guhemba umukinnyi wahize abandi muri shampiyona, ku ikubitoro ihihembo gihabwa Hamissi Cedric wa Rayon Sport mu bagabo na Shadia Uwamahirwe wa AS Kigali mu bagore.

Hanavuzwe cyane ibikorwa by’itangizwa ry’imirimo yo kubaka stade ya Gahanga izajya yakira abantu ibihumbi 40, hanavugwa gahunda yo kuvana ku buyobozi bw’amakipe, abantu basanzwe bafite imyanya ikomeye no mu buyobozi bukuru bw’igihugu, n’ibindi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka