Ngarama: Uburwayi bw’umugore we budakira bwatumye yiyahura

Rukara Emmanuel w’imyaka 72 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagali ka Bugamba mu Karere ka Gatsibo, yiyahuje ibinini by’imbeba mu rukerera rwo kuwa 30 Ukuboza uyu mwaka ahita yitaba Imana.

Impamvu yatumye uyu musaza yiyahura ngo ni uburwayi bw’uwo bashakanye budakira, ubu burwayi ngo akaba abumaranye imyaka irenga 20. Ikindi gitangazwa n’abaturanyi b’uyu nyakwigendera ni uko atari ubwa mbere yiyahura kuko ngo yigeze kubigerageza inshure zirenze imwe bikanga.

Twifuje kumenya niba ubuyobozi bw’umurenge wa Ngarama hari icyo bwari buzi ku mibanire y’aba bombi, umunyamanga nshingwabikorwa wawo Iyamuremye Jean Damascene adutangariza ko batari bazi uburwayi bw’uwo mugore.

Uyu musaza akimara kwiyahura, umufasha we yahise atabaza abaturanyi bahita bamujyana ku bitaro bikuru bya Ngarama ari naho yaguye, gusa iyi ndwara idakira umufasha wa nyakwigendera arwaye yagizwe ibanga.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka