Ubwo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2014 mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke hibukwaga bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, abitabiriye uyu muhanga bibukijwe ko kwibuka bidakwiye kuba mu gihe cyo kwibuka gusa ahubwo byakabaye umutwaro wa buri wese kandi igihe cyose.
Sosiyete Forward Rich ikora ibijyanye no guhugura abantu mu bijyanye no kwiteza imbere yarihiye abanyamuryango bayo 738 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe ubwishingizi mu kwivuza bufite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni ebyiri.
Nyuma y’iminsi yari amaze muri gereza ya Rusizi aho yari afungiwe by’agateganyo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Gatera Egide, yabaye umwere ku byaha yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha aribyo kwambura abaturage ubutaka hakoreshejwe amayeri no gusebya Leta.
Visi perezidante w’inteko ishingamategeko mu gihugu cya Centrafrique, Léa Koyassoum-Doumta, aratangaza ko kuba Abanyarwanda barabashije kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, bigaragaza ko n’iwabo bari mu ntambara zishyamiranyije amadini bashobora gushyira intwaro hasi bagafatanya kubaka igihugu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira urubyiruko rw’Afurika guhaguruka rugahangana n’ibibazo by’ubukene n’imibereho mibi yamunze Afurika kandi ngo birashoboka igihe rwakwipakurura ibitekerezo by’ubwoba rukigana intego agenderaho yo kutemera gutsindwa n’ibibazo, ahubwo agahangana nabyo akabishakira ibisubizo.
Urubyiruko 210 rwo mu Karere ka Gakenke rwahuguwe mu myuga itandukanye irimo ububaji, ubudozi, ubwogoshi no gusudira rwahawe ibikoresho bizajya bibafasha mubyo bahuguwemo ariko runibutswa ko rugomba guharanira kwishyura iryo deni bahawe ngo rizagere no ku bandi.
Itsinda ry’abanyamuryango baturutse mu ishyaka rya South Sudan’s Liberation Mouvement (SPLM) riri ku butegetsi mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Nyakanga 2014 bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gatsibo.
Muri gahunda y’ihuriro ry’urubyiruko y’akarere ka Rusizi (Rusizi Youth network) iterwamo inkunga na Imbuto Foundation, hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwigisha urubyiruko kumenya ubuzima bw’imyororokere yabo hagamijwe kwirinda no gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, inda zitateguwe n’ibindi bibazo.
Abantu barindwi bakekwaho gutera mu ngo bakiba bakica n’abantu mu karere ka Muhanga batawe muri yombi kuri uyu wa 02/07/2014 bakaba beretswe abanyamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ngo bashimishijwe n’uko bimakaje gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho gukomeza kwibona mu ndorerwamo z’amoko.
Nyuma y’uko hatangijwe uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) binyuze mu bimina ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buravuga ko bitanga umusaruro kuko ibimina byinshi byamaze kwishyura 100%.
Hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rusizi hatangijwe gahunda yo gutanga amata ku nshike za Jenoside mu rwego rwo gufasha izi nshike kugira amasaziro meza no kuzirinda kwiheba no kwigunga mu masaziro yazo.
Mu muganda ngarukakwezi wo kuwa 29 Kamena wabereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Muhororo, Minisitiri Mitari Protais yifatanyije n’abaturage mu guhanga umuhanda uzareshya na kilometero14 hakaba hamaze gukorwa izigera ku munani.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera barasaba ko hakubakwa urwibutso ku ruzi rw’Akagera ahajugunywe Abatutsi batabarika kugirango bajye bibukwa.
Abaturage bo mu mudugudu wa Kaboshya mu kagari ka Rurenge mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade ubwo barimo gucukura itaka ryo kubumbamo amatafari.
Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 01/07/2014, abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyo muri uwo murenge, maze berekwa ku buntu umukino w’igikombe cy’isi, wahuje igihugu cya Argentine n’Ubusuwisi, bawurebera kuri televisiyo ya rutura bakunze (…)
Ikipe y’Ububiligi niyo yabaye iya nyuma mu kubona itike a ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’isi, ubwo yasezereraga Reta zunze ubumwe za Amerika mu mukino 1/8 wamaze iminota 120 ku wa kabiri tariki ya 1/7/2014.
Tuyisenge Jean d’Amour w’imyaka 31 y’amavuko ari mu bitaro bya Gitwe guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02/07/2014, nyuma yo guturikanwa na Kanyanga yari atetse rwihishwa.
Akimananimpaye Nadia w’imya 7 wo mu murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga yatumwe kuvoma mu masaha ya saa moya zijoro ageze ku mugezi wa Kagezi ahasanga inzoka nini cyane igwa igihumura yitaba Imana.
Umuryango “Vision For a Nation” ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’amaso, urasaba abaturage b’akarere ka Rwamagana ndetse n’ab’ahandi mu gihugu ko bakwiriye gukangukira kwisuzumisha no kwivuza amaso kuko ubuvuzi bwayo bwatangiye kubegerezwa kugeza ku bigo nderabuzima.
Ku wa kabiri tariki 01/07/2014, mu Kinigi, mu karere ka Musanze, ku nshuro ya 10, habereye umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi; uyu mwaka hakaba hariswe abana 18.
Urwego ruzwi ku izina rya Local defense rwacungaga umutekano rwamaze gukurwaho n’itegeko, rukaba rugiye gusimbuzwa abo bita DASSO (District Administration Security Support Organ).
Mu gihe Abanyakanada biteguraga kwizihiza umunsi w’igihugu cyabo uba ku itariki ya 1 Nyakanga, hashyizweho uburyo bwo gutuma bose bamenya indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) werekanye isesengura rijyanye n’ibyo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu turere two mu Ntara y’amajyepfo Akarere ka Ruhango kaza ku isonga naho akarere ka Nyaruguru gaca agahigo mu (…)
Mu gihe henshi ku isi ababyeyi bahitamo amazina bita abana babo bashingiye ku myemerere cyangwa izindi mpamvu, mu gihugu cya Islande ho, ababyeyi basabwa kwitonda ndetse no kugisha inama ku bategetsi n’abandi babisobanukiwe mbere yo kwita amazina abana babo.
Ubuyobozi bw’Ikigo k’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) gifite no mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo butangaza ko mu myaka 10 ishize ingagi ziyongereye binagirira akamaro abaturage baturiye parike basaranganya ku mafaranga ava ku bukerarugendo.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yabwiye ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye byo ku isi (WIP Global Forum), ko uretse ihame ry’uburinganire ryagezweho mu Rwanda; intambwe ikomeye abagore bagezeho, ari uko bafatanya n’abagabo kubohora igihugu no kubungabunga amahoro (…)
Banki ya ECOBANK yateguye igikorwa cyiswe “Birashyushye na ECOBANK”, aho abantu bose bahabwa amahirwe yo gutombora ibikoresho binyuranye harimo n’imodoka, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wo kwizigamira.
Abakiri bato bemeza ko n’ubwo Jenoside yakozwe n’urubyiruko ariko yanahagaritswe n’urundi rubyiruko, ibyo bikabaha icyizere ko nabo hari icyo bakora ngo bakomereze kuri ubwo butwari. Ibi ni ibyatangajwe n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Kigali Christian School, ubwo bakoraga igikorwa cyo kwibuka, kuri uyu wa mbere tariki 30/6/2014.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abarimu n’abanyeshuri bo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye tariki 29/06/2014, abarimu basabwe gushingira ku buyobozi butavangura Abanyarwanda, maze bagaha abana uburezi bwiza burangwa n’ubumwe kuko ari bo mizero y’u Rwanda rw’ahazaza.
Abatanze ibiganiro ku iterambere ry’itangazamakuru mu nama yiga ku miyoborere na demokarasi mu bihugu bya Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), bashubije abababajije iby’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bavuga ko ubwo bwisanzure butagomba gutangwa bwose.
Muri iyi minsi u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoje, Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame, atangaza ko yifuriza Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no kwisanzura, ariko akabibutsa ko bagomba kubikorera kuko ntawe uzabibaha.
Ibi ni ibitangazwa n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Patrick Nyamvumba, aho anishimira ubutwari n’umurava byaranze ingabo zahoze ari iza FPR/RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Amakipe ya Nigeria na Algeria yasezerewe n’Ubufaransa n’Ubudage muri 1/8 cy’irangiza kuri uyu wa mbere tariki ya 30/6/2014, niyo yasoje urugendo rw’amakipe ya Afurika mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kuko ariyo yonyine yari asigayemo.
Abaturage bo mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batangaza ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye bishimira ko bagejejweho amazi meza bakaba baribohoye umwanda ndetse n’indwara ziterwa n’isuku nke.
Mu gihe imiturire mu karere ka Ngororero ikirangwa cyane n’akajagari ndetse n’imyubakire itajyanye n’igihe ahanini kubera kutagira ibibanza hamwe n’ibikorwaremezo, ubu ubuyozobozi bw’aka karere busanga gutegura hakiri kare ahazubakwa amazu hagaturwa nk’umudugudu ari kimwe mu bizakemura iki kibazo.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Barrack Hussein Obama w’icyo gihugu ngo asanga intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ishimishije ndetse ngo ikaba ikwiye no kubera amahanga urugero.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, aratangaza ko urubyiruko ruriho muri iki gihe rufite amahirwe atazigera agirwa n’abandi bazabakurikira, kuko rwigira ku byiza byakozwe n’abayobozi babayeho mu gahinda kagatuma bafata umwanzuro wo gushaka impinduka.
Banki ikorera mu Rwanda izwi nka Equity Bank yazanye uburyo bushya bwo koroheereza abakiriya kubona amakarita ya visa, akoreshwa mu byuma bitanga amafaranga bizwi nka ATM.
Nyuma y’aho impuguke mu by’imiyoborere n’abafata ibyemezo baturutse hirya no hino ku isi basabiye u Rwanda gutanga ubunaribonye mu miyoborere myiza; Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gihugura abakozi (RMI), Wellars Gasamagera, yerekanye uburyo u Rwanda rwateye imbere kubera guha abaturage uruhare mu bibakorerwa.
Impuguke ziri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), zisaba Leta z’ibihugu kwigira ku Rwanda uburyo bw’imiyoborere bufasha abaturage kugera ku iterambere babigizemo uruhare.
Ubwo akarere ka Karongi kasezeraga ku bashyitsi b’Abafaransa bo muri Komini ya Dieulefit bari baje kwifatanya mu muhango wo gushyingura inzirakarengane zirenga ibihumbi 50 ziciwe mu Bisesero, umuyobozi w’ako karere yavuze ko batiyumvishaga ko Abanyakarongi bakongera gutsura umubano n’Abafaransa.
Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside mu w’1994 mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali yibukije abaturage ko bagomba kwimakaza Ubunyarwanda kuko kuba bwarabuze ariyo mpamvu ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside bageze ku ntego.
Urubanza ubushinjacyaha bw’urukiko rukuru bwajuririyemo Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere uregwa uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwasomwe igice izindi ngingo zarwo zirasubikwa.
Ndayisenga Valens na Girubuntu Jeanne d’Arc basanzwe bakinira ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana, nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu mikino ya shampiyona y’umukino w’amagare yarangiye ku cyumweru tariki 29/6/2014.
Ku cyumweru tariki ya 29/6/2014, Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwemeje ku mugaragaro umutoza wayo mushya, Jean Francois Losciuto, ukomoka mu Bubiligi, akaba aje gusimbura undi mubiligi Luc Eymael wasezeye muri iyo kipe muri Gicurasi uyu mwaka.
Abakozi b’urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka (Migration) mu Rwanda bibutse inzirakarengane zirenga ibihumbi mirongo itanu zazize Jenoside zo mu Bisesero maze banafasha abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Bisesero.
Mbere y’umwaka wa 1994, mu makomini atandatu yahurijwe mu karere ka Kamonyi, habarizwaga ishuri ryisumbuye rimwe ry’Urwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma. Mu gihe cy’imyaka 20 ubutegetsi buhindutse, habayeho guteza imbere uburezi, ku buryo amashuri yisumbuye ya Leta ageze kuri 49.
Abakirisitu bo mu matorero 5 y’abadivantiste mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bakusanyirije hamwe inkunga igizwe n’ibiribwa bitandukanye, imyenda, ibikoresho by’isuku ndetse n’amafaranga byose bifite agaciro gakabakaba ibihumbi 200 bayishyikiriza Abanyarwanda birukanywe Tanzania.