Gatsibo: Bimwe mu biyobyabwenge babihimba amazina kugira ngo bajijishe ubuyobozi

Abaturage bo mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, bemeza ko hari amazina ahabwa bimwe mu biyobyabwenge kugira ngo ababicuruza n’ababinywa babashe kujijisha ubuyobozi mu gihe bwakoze umukwabo.

N’ubwo aba baturage bavuga ko bazi neza ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge, banemeza ko muri uyu murenge wabo bigihari cyane cyane nka Kanyanga hamwe n’urumogi.

Musonera, umuturage wo muri Kagari ka Simbwa, yemeza ko hakigaragara inzoga za kanyanga, aha akavuga ko mu mvugo ijimije usanga bayita “akantu” cyangwa se “wangu”.

Agira ati “hano inzoga ya kanyanga bayinywera ku mugaragaro kuko n’ibiciro nta muntu uba atabizi, ikunze guturuka muri Uganda ariko hari n’abayiyengera, usanga rero abaturage ba hano baragiye bayiha andi mazina mu rwego rwo kujijisha ubuyobozi”.

Mu rwego rwo gukoma mu nkokora ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge ibifashwe birangizwa.
Mu rwego rwo gukoma mu nkokora ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ibifashwe birangizwa.

Umurenge wa Kabarore ni umwe mu mirenge ihana imbibi n’Akarere ka Nyagatare gakunze gukoreshwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge kuko gahana imbibi n’igihugu cya Uganda kandi bivugwa ko ariho byinshi muri ibyo bituruka.

Mu ngamba zafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarore, ni ugushyiraho ikipe y’abantu bashinzwe umutekano bakajya bagenzura ahakekwa hose ko haba hacururizwa iyi nzoga, ariko ngo n’ubuyobozi bwa Polisi bubibafashamo.

Bimwe mu biyobyabwenge bikunze kugaragara mu karere ka Gatsibo muri rusange ni kanyanga, izifunze mu masashi bakunze kwita Chief waragi hamwe n’urumogi. Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikoreshwa ry’ibi biyobyabwenge, iyo bifashwe biratwikwa bityo bene byo bikabapfira ubusa.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka