Nyaruguru: Umusaza w’imyaka 68 yapfuye yiyahuye

Umusaza witwa Sezibera Mathias wari utuye mu mudugudu wa Kiza, akagari ka Mukongoro mu murenge wa Muganza wo mu karere ka Nyaruguru yapfuye yiyahuye mu kiziriko cy’ihene.

Nk’uko bitangazwa n’ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru, Inspector of Police Gahongayire Corneille, ngo bamwe mu bagize umuryango w’uyu musaza batangarije polisi ko uyu musaza yari amaze igihe kirekire arwaye ku buryo bakeka ko yaba ariyo mpamvu yamuteye kwiyahura.

IP Gahongayire avuga ko uyu musaza yiyahuye tariki ya 13/10/2014 ahagana saa tanu z’amanywa ahengereye abo mu muryango we badahari.

Akomeza avuga ko polisi ikomeje iperereza kugira ngo harebwe niba nta muntu waba yihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musaza akaba yakurikiranwa.

N’ubwo iperereza rikomeje ariko nyuma y’uko umurambo w’uyu musaza uvanywe ku bitaro bya Munini biri mu karere ka Nyaruguru wahise ushyingurwa.

Charles RUZINDANA.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka