Nyamasheke: Umugore yaraye yiyahuje umuti wica imbeba

Mukantwari Véstine uri mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko, yaraye yiyahuye muri iri joro ryakeye akoresheje umuti wica imbeba uzwi ku izina rya sumu ya panya ntiyahita ashiramo umwuka agwa kwa muganga.

Mukantwari n’umugabo we bari batuye mu mudugudu wa Bizenga mu kagari ka Kibogora, mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke bakaba bari bamaze imyaka 14 babana ariko batarabona umwana.

Abaturanyi b’uru rugo bavuga ko bari bamaze iminsi batabanye neza ndetse n’intonganya ari zose buri wese ashinja undi kuba ari we ntandaro yo kuba batarabyara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14/10/2014 nibwo Mukantwari yafashe icyemezo ajya kuri butike begeranye agura umuti ubundi wagenewe kwica imbeba arataha arikingirana maze arawunywa.

Abaturanyi bavuga ko akimara kuwunywa wahise umumerera nabi agatangira kumenagura ibyari biri mu nzu byose bumva ko mu nzu hari ikintu kidasanzwe, nibwo bahise bashaka ishoka bamenagura urugi basanga yikingiranye mu cyumba narwo bararumena bamusangamo ari guhirita ariko atarapfa.

N’ubwo hari abashyira mu majwi umugabo we ku kuba yaba afite uruhare mu kwiyahura kwe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Kamali Aimé Fabien, avuga ko amakuru bahawe n’abaturage ababwira ko umugabo byabaye adahari, ko ahubwo yahurujwe n’umugabo bari baturanye witwa Yotamu ufite akamoto bahagera bagasanga umugore ameze nabi.

Agira ati “umugabo we ntabwo yari ahari yahamagawe n’uwitwa Yotamu ufite akamoto, ndetse yamugeze iruhande ari guha ibyangombwa abapolisi bashinzwe iby’umuhanda, abanza gutegereza, nibwo amubwiye ko umugore yamenaguye ibintu byose, niko kugenda basanga ahirita bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya kibogora babohereza ku bitaro bya kibogora ahita ashiramo umwuka”.

Nyuma yo gukorerwa isuzuma n’abaganga, nyakwigendera yahise ashyingurwa kuri uyu wa 15/10/2014, mu gihe polisi igikora iperereza ku rupfu rwe.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka