Bugesera: Umukwabo wavumbuye inganda ziteka kanyanga

Umukwabo wo kurwanya ibiyobyabwenge wabereye mu mirenge ya Mayange na Nyamata tariki 14/10/2014 wafashe ibiyobyabwenge byinshi ndetse hanavumburwa inganda zitandutanye zenga inzoga itemewe ya Kanyanga.

Mu tugari twa Gakamba na Rwakibirizi two mu murenge wa Mayange hafatiwe amajerekani 7 ya kanyanga yacuruzwaga ndetse n’amajerekani 36 ya melase ikoreshwa mu gukora inzoga ya kanyanga ndetse hanafatwa ingunguru 7 zifashishwa mu guteka kanyanga, zifite imiheha ikoreshwa mu kuyenga.

Bimwe mu byafashwe byifashishwa mu kwenga inzoga ya kanyanga.
Bimwe mu byafashwe byifashishwa mu kwenga inzoga ya kanyanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois avuga ko ibyafashwe byafatiwe ku mugabo witwa Nyirimanzi Athanasie ndetse na Ndahiro Joseph, bose bakaba bavungiye kuri sitasitiyo ya polisi ya Nyamata.

Uwo mukwabu kandi wanakorewe mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata maze hafatwa litiro 210 za kanyanga, melase litiro 1400, ingunguru 9 zikoreshwa mu guteka kanyanga nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques.

Ibi byuzuye imodoka n'ibyo bindi byose byuzuye kanyanga na melase.
Ibi byuzuye imodoka n’ibyo bindi byose byuzuye kanyanga na melase.

Uwo mukwabu wanafatiwemo ipikipiki ifite plaque RC 135 M bikekwa ko ari inyibano, kuri ubu hakaba hafashwe abantu batanu.

Mu karere ka Bugesera ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa mbere mu guhungabanya umutekano, Polisi ikaba ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru bigatuma ibyo biyobyabwenge bifatwa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka