Kirehe: Yaketse ko yishe umugore we ahita yiyahura

Mu ijoro rishyira kuwa 13/10/2014 umugabo witwa Bertin Sinayobye w’imyaka 35 wo mu kagari ka Bwiyorere, umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe yiyahuye yimanitse mu giti, nyuma yo gukubita umugore we ifuni mu mutwe amushinja ko amuca inyuma.

Nk’uko twabitangarijwe n’abaturage bo mu kagari ka Bwiyorere, ngo Sinayobye n’umugore we Jeannette Uwambajimana w’imyaka 30 bari bamaze iminsi mike bimukiye muri aka kagari ariko bagahora mu makimbirane umugabo ashinja umugore we ko amuca inyuma.

Baganira na Kigali Today, aba baturage bavuze ko nyuma y’amakimbirane bari bafitanye umugabo ashinja umugore kumuca inyuma, umwe mu muryango w’umugore witwa Ngayaberura yahamagaye Sinayobye ngo baganire mu buryo bwo kubunga, ariko nyuma yo guhura Sinayobye abifata nk’agasuzuguro.

Icyo gihe ngo yatahanye umujinya bigeze nijoro akubita umugore agafuni mu mutwe, abonye ko atangiye gusamba agira ubwoba akeka ko amwishe arahunga, agera ubwo yurira igiti azirika umugozi awirohamo ahita apfa.

Karambizi Innocent, umuturanyi wabo, yavuze ko bamenye ayo makuru ari uko bumvise induru y’abana bo muri urwo rugo ni uko batabaye basanga umugore ari gusamba ari nako ava amaraso menshi mu mutwe.

Yagize ati “twumvise induru turahurura dusanga umugabo yahunze, twinjiye mu nzu dusanga umugore arasamba ari nako ataka cyane, turebye dusanga yakomeretse mu mutwe ava n’amaraso menshi duhita tumujyana kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Nyabitare, tugarutse dushakisha umugabo kubera ko byari mu ijoro turamubura bukeye mu gitondo abaturage bazindutse bajya mu kazi basanga amanitse mu giti yapfuye”.

Emmanuel Dushimimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bwiyorere arasaba abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo kuko ahungabanya imibereho myiza y’abaturage.

Aranasaba abaturage bimuka kujya babanza bakabitekerezaho bakareba niba bafite ubushobozi.

Ati “urupfu rwa Sinamenye rwateje ingaruka haba ku buyobozi haba no k’umuryango ubu gushyingurwa kwe, isanduku ahambwamo n’ibindi byangombwa byose birasabwa ubuyobozi”.

Jeannette Uwambajimana nawe ararembye cyane aho akurikiranwe n’abaganga mu kigo nderabuzima cya Nyabitare akaba atabasha kuvuga.

Bertin Sinayobye na Jeannette Uwambajimana bari bafitanye abana batatu.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko abayobozi bimidugudu ubwo ntibikwiyeko bajya bamenya abaturage bacumbitse mumidugudu bayobora? (birababaje ubunyangamugayo bwarabuze)

alias yanditse ku itariki ya: 15-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka