Nyaruguru: Afunzwe acyekwaho gucuruza no gushora abana mu buraya
Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu mudugudu wa Nkanda akagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge ho mu karere ka Nyaruguru afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Munini, acyekwaho gucuruza no gushora abana b’abakobwa b’imyaka 14 mu buraya n’ibikorwa by’urukozasoni.
Uyu mukobwa witwa Nyiraneza yatawe muri yombi nyuma y’inama y’abaturage yateranye tariki 10 Ukwakira 2014, akavugira muri iyo nama ko hari abana b’abakobwa babiri bateza umutekano muke mu mudugudu atuyemo.
Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Rushingwankiko Valens, ngo icyo gihe abaturage bahise bavuga ko uwo mukobwa abeshya, ko ahubwo ariwe ucumbikiye abo bana mu rugo iwe, kandi ko ajya abazanira abagabo bo kubasambanya bakanamuha amafaranga.
Kuva icyo gihe ngo Nyiraneza yahise atabwa muri yombi, gusa we agahakana avuga ko abo bana atabazi.
Ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru Inpector of Police Gahongayire Corneille avuga ko uyu mukobwa acyekwaho gucuruza no gushora abana b’abakobwa mu buraya no mu bikorwa by’urukozasoni. Aba bana bombi bafite imyaka 14, umwe muri bo akaba avuka mu murenge wa Rusenge naho undi akaba avuka mu murenge wa Nyabimata.
Nyiraneza ngo yabeshye aba bana ko azajya kubashakira akazi mu mujyi wa Kigali, gusa ngo abanza kubacumbikira mu rugo iwe, aho ngo yabazaniraga abagabo bakabasambanya ubundi ngo bakamuha amafaranga.
Ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Nyaruguru avuga ko aba bana bavuze ko uyu Nyiraneza ngo yabazaniye abagabo babiri inshuro imwe gusa.
Aba bagabo bakekwaho gusambanya aba bana bo bakimara kumva ko Nyiraneza yatawe muri yombi ngo bahise batoroka, na n’ubu bakaba bagishakishwa.
Inspector Gahongayire avuga ko polisi ikiri gukora iperereza ngo hamenyekane neza niba koko aba bana barasambanyijwe, ikaba kandi ngo igikomeje gushakisha abakekwaho kubasambanya. Kuri ubu aba bana uko ari babiri bamaze gusubizwa mu miryango yabo.
Inspector Gahongayire asaba ababyeyi kwita ku bana babo no kubarinda kujya mu mirimo y’ubuyaya, ahubwo bakabakangurira kugana ishuri.
Asaba ababyeyi kandi ko igihe babuze umwana bajya bahita babimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bwa polisi kugirango abo bana bashakishwe.
Icyaha cyo gucuruza no gushora abana mu buraya n’ibikorwa by’urukozasoni gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 2 kugeza kuri miliyoni 5, giteganywa n’ingingo ya 259 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Aba bagabo bakekwaho gusambanya aba bana bo nibaramuka bafashwe bagahamwa n’iki cyaha, bazahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko, giteganywa n’ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahaaa ahubwo se police izakaze umurego kuko no mu kagali ka mubuga i kibeho naho hari abakora nkibyo, kandi ikibabaje kubanyeshuli
Ahaaa ahubwo se police izakaze umurego kuko no mu kagali ka mubuga i kibeho naho hari abakora nkibyo, kandi ikibabaje kubanyeshuli