Ruhango: Umusore w’imyaka 21 akurikiranyweho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 94
Museveni w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Burundi muri Ngozi, yatawe muri yombi n’abaturage muri iki gitondo tariki ya 14/10/2014, bamukekaho gusambanya ku gahato umukecuru w’imyaka 94 y’amavuko.
Nk’uko bishimangirwa n’uyu mukecuru, avuga ko byari mu gihe cy’agasusuruko ubwo yajyaga mu ishyamba hafi y’aho atuye mu mudugudu wa Gataka, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, akabona hirya ye hari umwana nawe urimo gutashya inkwi ariko akaza amusatira.
Agira ati “ubwo yangeze iruhande, aba aramfashe atangira kunkubita hasi, ndamubwira nti ‘wa mwana have sigaho urashaka iki?’ Arambwira ngo ‘arashaka kundongora’, ndamubwira nti ‘hoshi sinkirongorwa jya gushaka abuzukuru banjye barahari benshi’”.
Uyu musore ngo yanze kumva ibyo umukecuru yamubwiraga niko kumukubita hasi aba amugiye hejuru.
Ati “nakigobotoye nsa nkucikira mu myumbati iri hafi aho ngira ngo nyerere ngisige, kiba kinkubise umutego tumanuka ku mukingo kinjya hejuru”.
Umukecuru yahise abona ko ibintu byakaze avuza induru atabarwa n’abantu barimo kubaka inzu hepfo yabo ndetse n’undi mukobwa wari hafi aho. Umusore ngo yahise asimbuka hejuru ye ariruka ariko bamwirukaho baramufata.
Museveni ukekwaho gusambanya uyu mukecuru we ahakana ibimuvugwaho, akavuga ko bamubeshyera ndetse ngo n’uyu mukecuru ntamuzi.
Ati “nari ngiye Muhanga, mbona abantu barampagaritse banzana hariya ku gashyamba barambwira ngo nafashe uriya mukecuru, rwose ndarengana”.
Ubwo uyu musore ndetse n’uyu mukecuru banyuraga mu mujyi wa Ruhango mu gihe cya saa yine z’igitondo bagiye kuri polisi, umwe mu buzukuru b’uyu mukecuru yavuze ko bagitabara basanze yataye umutwe avuga ko uyu musore yamurongoye koko.
Uyu mubyeyi avuga ko ibi byose biterwa ahanini n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko ruri hanze aha.
Witegereje uyu mukecuru, ahantu hose yari yahindutse ibisebe cyane cyane ku maso no ku munwa, ndetse umusatsi wamaze kuba imvi gusa wabonaga ko wahindutse ikigina kubera ivumbi yagaraguwemo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ubu akaba atuye mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango, yari akiri mu maboko ya polisi, ishami ryayo rya Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu ashobora kuba ari ukigendera kuri ya mvugo ngo agakono gashaje.... ariko ararye ari menge
Gusa Njye Ndabona Igikwiriye Arugusenga Tugasabimana Kurenger’iyisi N’abayituye
ntacyo navuga gusa, numiwe, gufata umukecucru 94 years old koko? akumiro!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1